skol

FARDC yigambye guha isomo inyeshyamba zo mu Burundi izigera kuri 30 zihasiga ubuzima

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 26 October 2020

Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo zatangaje ko zafashe ibirindiro by’inyeshyamba zo mu gihugu cy’u Burundi ziri ku butaka bwabo ahitwa Naombe muri Kivu y’Amajyepfo zihitana abakabakaba 30.


Izi ngabo za FARDC zarashe ku birindiro by’izi nyeshyamba muri aka gace ko muri Teritwari ya Mwenga mu rukerero rwo ku munsi w’ejo zihita zibifata ndetse zihitana abasirikare 27.

Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyepfo,Capt. Dieudone Kaseleka yagize ati “Byari saa cyenda n’igice zo mu rukerera ubwo ingabo za FARDC zigaruriraga ibirindiro by’inyeshyamba za FNL ziyobowe na Aloys Nzabampema.”

Mu mwaka ushize nibwo ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,FARDC, zatangaje ko zatangije "ibitero bikomeye" ku mitwe y’inyeshyamba ziri ku butaka bwayo zirimo za ADF mu gace ka Beni,FARDC,RUD URUNANA,Red Tabara n’izindi.

Inama yahuje abahagarariye ingabo z’ibihugu bya DR Congo, Burundi, Rwanda, Uganda na Tanzania mu Ukwakira 2019 yemeje ubufatanye mu kurwanya inyeshyamba muri DR Congo.

Nyuma y’iyo nama, umuvugizi wa FARDC General Léon Kasonga yabwiye abanyamakuru ko ubwo bufatanye bwagombaga gukorwa ariko "nta ngabo z’ibi bihugu zije kurwanira ku butaka bwa DR Congo".

Muri iki gitero cyagabwe ku munsi w’ejo,FARDC yavuze ko yatakaje abasirikare 3 mu gihe abandi 4 bakomeretse.

Muri Mata 2019, Igisirikare cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo gikorera muri batayo ya 3304 iri mu misozi miremire ya Uvira cyemeje ko cyirukanye inyeshyamba za FNL mu birindiro biri mu Magunda, Ruminuko, Kakuku ndetse na Maheto aho FARDC yari imaze icyumweru cyose mu ntambara n’aba barwanyi b’Abarundi.

Icyo gihe, Kapiteni Dieudonne Kaseleka yatangarije Ijwi ry’Amerika ko bishe inyeshyamba z’Abarundi 35 zirimo n’abayobozi babiri bakuru b’uyu mutwe w’inyeshyamba za FNL, bafata n’imbunda zikomeye nyinshi.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble kamana

    Umunyamakuru nadukure murujijo ni FLN cgwa ni FNL?

    October 2020
  • chat_bubble kamana

    Umunyamakuru nadukure murujijo ni FLN cgwa ni FNL?

    October 2020

Inzindi nkuru

Abatalibani bishe abantu bashimutaga abantu bamanika imirambo...

Aba Taliban bavuze ko barasanye n’abagabo bashinjwa gushimuta abantu,...
26 September 2021 0

Mozambike: Abaturage batangiye gucuruza n’abana bari gukina umupira kubera...

Ibimenyetso by’ibanze byakwereka umuhisi n’umugenzi ko ubuzima mu Ntara ya...
23 September 2021 0

U Rwanda ruhagaze ku wuhe mwanya mu bihugu bifite amahoro ku...

Icyegeranyo cya Global Peace Index 2021cyerekana ko Iceland ikomeje kuba...
21 September 2021 0

Burundi: Hirya no hino mu mujyi wa Bujumbura hatewe amagerenade

Mu murwa mukuru w’ubukungu wa Bujumbura mu Burundi, kuri uyu wa mbere ku...
21 September 2021 0

Amerika ihangayikishijwe n’igihano u Rwanda rwahaye Rusesabagina

Leta zunze ubumwe z’Amerika ihangayikishijwe n’igihano guverinoma y’u Rwanda...
20 September 2021 0

Burundi: Abantu 2 bahitanwe na Gerenade yatewe mu kabari

Abantu babiri baraye bapfuye abandi bagera 16 barakomereka mu gitero cya...
20 September 2021 0