FARDC yiyemeje kurenga ku mabwiriza ya EAC ngo irandure M23 burundu
Yanditswe: Wednesday 27, Sep 2023
Igisirikare cya Rd Congo kiri mu myitozo ikomeye kandi yanyuma igamije kugaba igitero simusiga ku mutwe wa M23 urwanga ubutegetsi bwa Tshisekedi.
FARDC yatangaje ibi bishingiye ku ijambo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga , Christophe Lutundula yavuze ahamya ko bifuza kurandura M23 burundu.
Uturere twa Rutshuru na Masisi ni two dushobora kuba isibaniro ry’imirwano hagati y’ingabo za Kongo na M23.
Impamvu ni uko utu duce turimo umubare munini w’inyeshyamba za M23 kurusha ahandi mu ntara ya Kivu ya ruguru.
Muri iyi minsi muri utu duce tutari dusanzwe tutamenyereyemwo ingabo za leta, kuri ubu haragarara ubwiyongere bw’izo ngabo.
Ubusanzwe uduce twa Kibumba, Kanyamasoro, two muri Nyiragongo na sheferi ya Bashali muri teritware ya Masisi twari mu maboko y’ingabo z’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba EAC. Ahandi hari hayobowe na M23.
Naho hafi ya teritware yose ya Rutshuru n’ibindi bice bya sheferi ya Bashali mu teritware ya Masisi biyobowe kugeza ubu na M23.
Ibi bije nyuma y’uko guverinoma ya Congo ihaye M23 igihe ntarengwa cyo kuba yavuye mu duce twose yafashe bitaba ibyo, hagakurikiraho intambara.
Ministiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC Christophe Lutundula Apala, mu kiganiro kandi yahaye ibitangazamakuru bitandukanye mu cyumweru gishize yongeye kubishimangira.
Abasirikare bakuru bayoboye igisirikare FARDC nabo bemeza ko igisirikare bayoboye cya Congo cyiteguye gusenya burundu umutwe wa M23 mu duce twose wamaze kwigarurira kuva imirwano yubuye.
Jenerali Cirimwami Peter guverineri mushya w’intara ya Kivu ya ruguru yemeza ko FARDC ishyize imbere guhashya M23 aho iri hose, ititaye ku amasezerano Kongo yagiranye n’ibihugu bigize EAC.
Kubera umubare mwinshi w’ingabo za Kongo FARDC woherejwe muri utwo duce, hari intambara itutumba muri Komine ya Kibumba na Kanyamasoro, no muri za sheferi za Bashali na Bahunde mu teritware ya Masisi.
Guhera mu ntangiriro z’iki cyumweru ibikorwa bya gisirikare muri teritware ya Nyiragongo byahinduye imikorere.
Ibi birimo kuba mu gihe hari abaturage barenga ibihumbi bari mu nkambi z’impunzi kugeza ubu bataye icyizere cyo gusubira mu byabo kubera intambara.
Abaturage ndetse n’abagize za sosiyete sivile bakomeje gushinja ingabo za EAC ko zaba zikorana bya hafi n’inyeshyamba za M23. Izitungwa agatoki cyane kurusha izindi ni izo mu gihugu cya Kenya na Uganda, zahawe kugenzura Nyiragongo na Rutshuru.
Mu cyumweru gishize amashusho menshi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yerekana abayobozi ba M23 bahumuriza abaturage mu ma santere arimo Kiwanja, Kitshanga na Tongo uyu mutwe wigaruriye. Aba babwiraga abaturage ko bazabarinda nkuko babyiyemeje.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *