FDNB yateye utwatsi ibivugwa na RED-Tabara ko yishe Ingabo zayo zirimo colonel
Yanditswe: Wednesday 27, Nov 2024
Mu itangazo yanyujije kuri X, Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi yavuze ko ibivugwa n’umutwe wa RED-Tabara “nta ukwiye kubiha agaciro”, yongeraho ko igisirikare cy’u Burundi “vuba kirabereka ubuhamya bw’aba RED-Tabara bafashwe matekwa n’abishyikirije ingabo zacu” ahabera imirwano .
Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi yavuze ko itangazo ryo kuri uyu wa Kabiri ushize ry’umutwe wa RED-Tabara wigamba kwica abasirikare b’u Burundi “rigizwe n’ibinyoma gusa” kandi ko uwo mutwe uvuga ibyo iyo “umaze gutakaza bikomeye” mu mirwano.
Kuva mu kwezi gushize, mu duce tw’Intara ya Kivu y’Amajyepfo havugwa imirwano ikomeye hagati y’ingabo za Congo zifatanyije n’iz’u Burundi n’imitwe y’inyeshyamba itandukanye ikorera muri ako gace, irimo na RED-Tabara irwanya Leta y’u Burundi.
RED-Tabara kuri uyu wa Kabir, itariki 26 Ugushyingo, ikaba yasohoye itangazo ivuga ko yishe abasirikare bagera ku icyenda b’u Burundi barimo ofisiye w’ipeti rya colonel mu mirwano yabereye mu gace ka Rubwebwe Tawundi kuwa Mbere.
Umuvugizi w’uwo mutwe yatangaje amashusho y’ibikoresho bitandukanye bya gisirikare n’amakarita macye y’indangamuntu, avuga ko ari ibyambuwe abasirikare b’u Burundi mu mirwano yo ku wa Mbere.
BBC ivuga ko itashoboye kugenzura mu buryo bwigenga amashusho yagaragajwe n’umuvugizi wa RED-Tabara.
Abanyekongo b’abasivili batazwi neza imibare bivugwa ko bishwe abandi bakava mu byabo kubera iyi mirwano yongeye gukara kuva mu kwezi gushize, ihanganishije imitwe y’inyeshyamba itandukanye hamwe n’ingabo za leta ya Congo n’iz’u Burundi.
Igisirikare cy’u Burundi kiri mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo ku bwumvikane bw’abategetsi b’ibihugu byombi mu gufatanya kurwanya imitwe y’inyeshyamba yitwaje intwaro.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2021 imiryango itegamiye kuri leta muri Kivu y’Amajyepfo yavuze ko Ingabo z’u Burundi zabonetse muri iyi ntara zikurikiye inyeshyamba za RED-Tabara, icyo gihe Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye aya makuru.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *