skol
fortebet

France: Umugore wa Perezida agiye kurega abamushinja ko yavutse ari umuhungu akihindura umukobwa

Yanditswe: Friday 24, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Madamu wa Perezida w’Ubufaransa witwa Brigitte Macron agiye kujyana mu nkiko abamushinja ko yavutse ari umuhungu mu nyuma agahinduza igitsinababicishije ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu mudamu w’umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa yasagariwe ku mbuga nkoranyambaga n’abakwirakwiza ibinyoma,binyuze ku rubuga nkoranyambaga rw’abanyapolitike bagendera ku mahame ya kera (extrême droite/Far-right) mu kwezi kwa cyenda, bigahita bikwirakwizwa n’abamurwanya.
Ibi bihuha bivuga ko yavutse ari umuhungu kw’izina rya (...)

Sponsored Ad

Madamu wa Perezida w’Ubufaransa witwa Brigitte Macron agiye kujyana mu nkiko abamushinja ko yavutse ari umuhungu mu nyuma agahinduza igitsinababicishije ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mudamu w’umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa yasagariwe ku mbuga nkoranyambaga n’abakwirakwiza ibinyoma,binyuze ku rubuga nkoranyambaga rw’abanyapolitike bagendera ku mahame ya kera (extrême droite/Far-right) mu kwezi kwa cyenda, bigahita bikwirakwizwa n’abamurwanya.

Ibi bihuha bivuga ko yavutse ari umuhungu kw’izina rya Jean-Michel Trogneux,ryazungurutse cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Madamu Macron usanzwe ari nyina w’abana batatu bakuze yabyaye ku wo bubakanye mbere yemeje ko ko yiteguye kujya kurega.

Umwunganizi mu mategeko wa madamu Macron,Jean Ennochi yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: "Yafashe umwanzuro wo kujya mu nkiko, kandi biri mu nzira".

Ibi binyoma kuri uyu mugore w’imyaka 68 byakwirakwijwe n’abatavuga rumwe n’umugabo we, Perezida Emmanuel Macron, barimo abo ku ruhande rwa extrême droite/Far-right, imitwe y’abarwanya inkingo, hamwe n’abagendera ku matwara y’umutwe wa QAnon.

Ibinyamakuru byo mu Bufaransa byarakurikiranye inkuru yanditswe mu kinyamakuru cya extrême droite n’umugore witwa Natacha Rey.

Nk’uko ikinyamakuru Libération kibitangaza, ngo iyi nkuru yahsomwe n’abantu benshi cyane nyuma yo gucishwa ku rubuga rwa YouTube rusanzwe rurebwa n’abantu benshi, bakanatanga ibiterezo byabo kuri yo, muri byo hakaba harimo ibirwanya inkingo, abatumva ibya Covid, hamwe n’iby’abo ku ruhande rwa extrême droite.

Si bwo bwa mbere Madamu Macron yibasirwa kuva umugabo we atorewe kuba umukuru w’igihugu muri 2017, aho abamurwanya bigeze kubibasira babaziza ko Perezida Emmanuel Macron yarongoye umugore umurusha imyaka 25 yose.

Iri totezwa rije mu gihe Ubufaransa bwitegura amatora yo muri 2022.

Perezida Macron ntaravuga ku mugaragaro ko aziyamamariza manda ya kabiri, ariko abatari bake nibyo biteze.

Ahanganye na Valérie Pécresse, umukandida wo ku ruhande rwa extrême droite wo mu ishyaka rya’aba Repubulika, hamwe na Eric Zemmour, umunyamakuru wo kuri TV uzwi cyane, akaba n’umwanditsi, uzaserukira uruhande rw’abagendera ku mahame ya kera. ((extrême droite).

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa