skol
fortebet

Gabon: Abasirikare bavuze ko bahiritse ubutegetsi bwa Perezida Ali Bongo

Yanditswe: Wednesday 30, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Itsinda ry’abasirikare bakuru ryagaragaye kuri televiziyo y’igihugu muri Gabon bavuga ko bafashe ubutegetsi kubera ko ibyavuye mu matora yo mu cyumweru gishize bitizewe.

Sponsored Ad

Abasirikare 12 bagaragaye kuri televiziyo batangaza ko baburijemo ibyavuye mu matora kandi ko basheshe "inzego zose za repubulika".

Bavuze ko bahinduye impfabusa ibyavuye mu matora yabaye ku wa gatandatu, aho Perezida Ali Bongo yatangajwe ko ari we wayatsinze.

Aba babyutse mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kanama, berekeza kuri Gabon24 bavuga ko batesheje agaciro ibyavuye mu matora,basheshe inzego za leta ndetse ko bafunze imipaka.

Bavuze ko bahagarariye inzego z’umutekano n’igisirikare cya Gabon.

Umwe muri abo basirikare yavugiye kuri shene ya televiziyo Gabon 24 ati: "Twafashe icyemezo cyo kurinda amahoro mu gushyira iherezo ku butegetsi buriho".

Yongeyeho ko ibi byatewe n’"imiyoborere idashyira mu gaciro, itagaragaza ejo hazaza yatumye hakomeza kubaho izahara ry’ubumwe mu baturage riteje ibyago by’uko igihugu gishobora kubamo akajagari".

Akanama k’amatora kavuze ko Bongo yatsinze n’amajwi ari munsi ya bibiri bya gatatu by’amajwi yose, muri ayo matora abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko yabayemo uburiganya.

Ibi bivuze ko Bwana Bongo yagize amajwi 64.27 % by’abatoye,ugereranyije na 30.77% yahawe uwo bari bahanganye cyane, Albert Ondo Ossa.

Guhirikwa kwwa Ali Bongo kwaba gusoje imyaka 53 umuryango wa Bongo umaze ku butegetsi muri Gabon, yahoze ikolonizwa n’Ubufaransa.

Bongo, w’imyaka 64, yageze ku butegetsi ubwo se Omar yapfaga mu 2009.

Mu 2018, yagize uburwayi bw’iturika ry’imitsi yo mu bwonko (buzwi nka stroke), butuma amara hafi umwaka atari mu mirimo ye, bamwe basaba ko yegura.

Mu mwaka wakurikiyeho, igerageza ryo guhirika ubutegetsi bwe ryaburijwemo, abasirikare bari bigometse barafungwa.


Ali Bongo Ondimba yahiritswe ku butegetsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa