Gen Kalume wa FDLR ari mazi abira nyuma y’uko M23 ifashe abasirikare be 9
Yanditswe: Thursday 06, Jul 2023
Gen Kalume ushinzwe gutegura imirwano mu nyeshyamba za FDLR, ari mu mazi abira aho akomeje guhatwa ibibazo n’Ubuyobozi bukuru bw’Izi nyeshyamba.
Ni nyuma yaho Umutwe wa M23 ,ufashe mpiri abarwanyi 9 bo mu mutwe wa FDLR mu mirwano imaze iminsi iwuhanganishije n’ihuriro ry’Imitwe ya Nyatura APCLS, CMC nyatura, Nyatura Abazungu n’iyindi ifatanyije na FDLR .
Kuwa 2 Nyakanga 2023, Colonel Nzenze wa M23 ,yafashe aba barwanyi ba FDLR bari bafatiwe muri iyi mirwano, abereka itangazamakuru ndetse bemera ko ari abarwanyi ba FDLR bakorana n’igisirikare cya Leta ya Congo muri gahunda yo gufasha FARDC kurwanya M23 no gutera u Rwanda.
Nyuma y’ifatwa ry’aba barwanyi ba FDLR, Gen Kalume ushinzwe gutegura imirwano muri uyu mutwe, yatangiye kubiryozwa.
Amakuru aturuka mu buyobozi bukuru bwa FDLR, avuga ko Gen Kalume, ari guhatwa ibibazo n’Ubuyobozi bukuru bw’izi nyeshyamba, buyobowe na Lt Gen Byiringiro Voctoire Rumuri(Perezida wa FDLR) na Gen Maj Ntawunguka Pacifique Omega( Umugaba mukuru wa FDLR).
Aba bayobozi bakuru ba FDLR, barashinja Gen Kalume gutegura nabi Operasiyo z’Abarwanyi ba FDLR bari gufatanya n’imitwe ya Nyatura mu kugaba ibitero kuri M23 ,by’umwihariko muri teritwari ya Rutshuru na Masisi ndetse ko ariyo mpamvu yatumye abarwanyi 9 ba FDLR ,bafatwa mpiri na M23 bikagera naho bashyirwa imbere y’itangazamakuru.
Ibi, ngo byateye impungenge Umutwe wa FDLR bitewe n’uko Guverinoma ya DR Congo itashimishijwe n’ifatwa ry’aba barwanyi ba FDLR , ngo kuko biri kuyanduriza isura ku ruhando mpuzamahanga.
Ni nyuma yaho Guverinoma ya DR Congo, imaze iminsi ishinjwa kwenyegeza umuriro mu ntambara iri kubera mu burasirazuba bw’iki gihugu, biturutse ku kuba iri gukorana n’imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda mu kurwanya M23 no gutegurira hamwe imigambi igamije guhungabanya umutekano w’u Rwada.
Aya makuru, akomeza avuga ko ifatawa ry’aba barwanyi ba FDLR , ryateye umwuka mubi hagati ya FARDC na FDLR, byose bikaba byegetswe kuri Gen Kalume ,bashinja gupanga nabi operasiyo za gisirikare ziri gukorwa n’Abarwanyi ba FDLR mu kugaba ibitero ku mutwe wa M23 muri Rutshuru na Masisi.
Ibitekerezo
Ntabwo murafatwa ahubwo muraje mubibone, arega ukuri kuratsinda , ibyo mwakora byose nziko amaraso muri kumena kubwoko bw’abatutsi aho hakurya muri DRC nziko amaraso yabo azabaruka , naho kumva ko ibyo mukora muzahora mubikora mu mwijima ntibizakunda amabi yanyu mukora nka FDL nziko Imana ihari kandi azashirwa hanze kuruhando mpuzamahanga kandi ndabizi muzabihanirwa, kumva ko mufatanya na FARDC mwumva ko mwageze iyo Mugera mugakora amabi muzabiryozwa.