skol
fortebet

Gen. Muhoozi yateguje itabwa muri yombi ry’Abacanshuro basigaye muri RDC

Yanditswe: Tuesday 04, Feb 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko hari abacanshuro b’abazungu 150 kuri ubu bari mu mujyi wa Bukavu; ateguza ko na bo bazatabwa muri yombi.

Sponsored Ad

Ni nyuma y’iminsi mike ababarirwa muri 288 barwanaga n’umutwe wa M23 mu bice bya Goma na Sake bafashwe mpiri bagasubizwa mu gihugu cya Romania leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari yarabakuyemo.

Ku wa 25 Mutarama ubwo M23 yafataga Umujyi wa Goma iwirukanyemo ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo, bariya bacanshuro bahungiye mu kigo cy’ingabo za MONUSCO, bahava baza mu Rwanda ari na ho bavuye berekeza iwabo.

Mu Ukuboza k’umwaka ushize Gen. Muhoozi abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yari yaraburiye bariya bacanshuro ko ingabo za Uganda (UPDF) zizabagabaho ibitero guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Uyu Jenerali mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X ku wa Mbere, yagaragaje ko iryo yari yaravuze ryamaze gutaha.

Ati: “Nari narabwiye Isi yose ko muri Mutarama tuzafata abacanshuro bose bo mu burasirazuba bwa RDC. Nabivuze mu Ukuboza. Ibyo twarabirangije. Sinari narigeze mbona abagabo (abasirikare) bashwekura kurusha ubwo abacanshuro bagotwaga.”

Gen. Muhoozi Kainerugaba mu bundi butumwa yavuze ko hari abandi bacanshuro 150 bari mu mujyi wa Bukavu na bo bagomba gutabwa muri yombi.

Ati: “Numvise ko i Bukavu hari abacanshuro babarirwa mu 150. Bose tuzabata muri yombi.”

Abacanshuro bavuye muri RDC bagaragaje imiyoborere mibi y’abayoboye urugamba nka nyirabayazana yatumye batsindwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa