skol

Gen Muhoozi yongeye gushotora Kenya

Yanditswe: Tuesday 28, Feb 2023

featured-image

Umuhungu wa Perezida wa Uganda,Gen Muhoozi Kainerugaba yongeye kwibasira Kenya mu magambo yashyize kuri Twitter aho yavuze ko ingabo zayo zizakubitwa na M23.
Nyuma yo gutangaza ko bitamutwara ibyumweru bibiri we n’ingabo za Uganda gufata Kenya,kuri ubu yemeje ko azaba Perezida wa Uganda igihe Perezida Ruto azaba avuye ku butegetsi ndetse azayobora Uganda na Kenya icyarimwe.
Abinyujije kuri Twitter,yabanje gutaka Perezida Museveni, na Perezida Paul Kagame na we ubwe ko ari intwari, (…)

Umuhungu wa Perezida wa Uganda,Gen Muhoozi Kainerugaba yongeye kwibasira Kenya mu magambo yashyize kuri Twitter aho yavuze ko ingabo zayo zizakubitwa na M23.

Nyuma yo gutangaza ko bitamutwara ibyumweru bibiri we n’ingabo za Uganda gufata Kenya,kuri ubu yemeje ko azaba Perezida wa Uganda igihe Perezida Ruto azaba avuye ku butegetsi ndetse azayobora Uganda na Kenya icyarimwe.

Abinyujije kuri Twitter,yabanje gutaka Perezida Museveni, na Perezida Paul Kagame na we ubwe ko ari intwari, ahishura uburyo azaba Perezida.

Ati “Byambereye umutwaro igihe kinini… bwa nyuma na nyuma Kristo anyemereye kubivuga. Nzaba Perezida wa Uganda nyuma ya Perezida Ruto nzaba icyarimwe Perezida wa Uganda na Kenya!!!”

Yakomeje agira ati “Ikintu kimwe twe indwanyi tuzi kuri Kenya ni uko bahunga cyane umwanzi. M23 izabakubita, ibacemo ibice muri RDCongo nta gushidikanya. Ahari birashoboka ko bampa akazi nk’umujyanama wabo wabafasha.”

Ingabo za Kenya zoherejwe muri RDC mu mutwe w’ingabo za EAC zigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Kongo.

Amagambo ya Muhoozi y’uko ingabo za Uganda bitazisaba ibyumweru bibiri ngo zibe zifashe Nairobi, yatumye Uganda isaba imbabazi mu ibaruwa, na Perezida Museveni ubwe asaba imbabazi Kenya.

Ibi kandi byatumye Muhoozi akurwa ku mwanya w’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa