skol
fortebet

Ghana: Abantu benshi baburiye ubuzima mu guturika gukomeye kwatewe n’intambi

Yanditswe: Friday 21, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abantu bagera kuri 17 bamaze kubarurwa ko bapfiriye mu guturika guhambaye kwabaye hafi y’umujyi w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu majyepfo ya Ghana, nk’uko abategetsi babitangaza.
Polisi ivuga ko imodoka itwaye ibintu biturika byifashishwa mu bucukuzi yagonganye na moto hafi y’umujyi wa Bogoso.
Amashusho y’ibinyamakuru byaho yerekana umwotsi mwinshi cyane uzamuka hejuru y’inzu zasenyutse n’ibisigazwa byinshi mu gihe abahatuye batabaza.
Andi mashusho ateye ubwoba yerekana imirambo yacitsemo (...)

Sponsored Ad

Abantu bagera kuri 17 bamaze kubarurwa ko bapfiriye mu guturika guhambaye kwabaye hafi y’umujyi w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu majyepfo ya Ghana, nk’uko abategetsi babitangaza.

Polisi ivuga ko imodoka itwaye ibintu biturika byifashishwa mu bucukuzi yagonganye na moto hafi y’umujyi wa Bogoso.

Amashusho y’ibinyamakuru byaho yerekana umwotsi mwinshi cyane uzamuka hejuru y’inzu zasenyutse n’ibisigazwa byinshi mu gihe abahatuye batabaza.

Andi mashusho ateye ubwoba yerekana imirambo yacitsemo ibice y’abapfuye. Ndetse hagaragara icyobo kinini cyacukutse ahabereye uko guturika iruhande rw’umuhanda.

Abantu 59 bakomeretse, bamwe muri bo mu buryo bukomeye, nk’uko minisitiri w’itangazamakuru Kojo Opong yabitangaje.

Perezida Nana Akufo-Addo yavuze ko igisirikare cyahageze ngo gikore ubutabazi, kandi urwego rushinzwe ubutabazi bw’ibanze ruri rukora ibishoboka mu gutabara abaturage ba hano.

Yanditse kuri Twitter ati: "Ni impanuka mu by’ukuri ibabaje kandi ikomeye cyane".

Mu itangazo ry’impuruza, polisi yavuze ko "guturika guhambaye" kwabereye hagati y’umujyi wa Bogoso n’agace ka Bawdie.

Ibikorwa by’ubutabazi biri gukorwa kandi abantu basabwe kuva muri ako gace.

Polisi yasabye imijyi yegereye aho "gufungura ibyumba by’amashuri, insengero n’ibindi kugira ngo byakire abarokotse."

Itangazo ryabo risaba abaturage "kugumana ituze mu gihe turi gusubiza ibintu mu buryo"

Ikipe y’abapolisi n’abasirikare boherejweho "kurinda ko haba ukundi guturika" no kuzana umutekano aho byabereye, nk’uko leta yabitangaje.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa