skol
fortebet

Goma: Abaturage bafite ubwoba bwinshi kubera ingabo nyinshi bari kubona

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Friday 27, Oct 2023

Goma: Abaturage bafite ubwoba bwinshi kubera ingabo nyinshi bari kubona

Sponsored Ad

skol

Inyeshyamba za M23 zikomeje kwegera Umujyi wa Goma cyane ndetse birashoboka ko zishobora kuwufata mu minsi mike cyane.

Mu marembo y’uyu mujyi, ejo humvikanye urusaku rw’ibibunda biremereye nkuko abahari babyemeza.

FARDC ifatanyije n’indi mitwe bakorana bari kugeragezaga kubuza M23 kwinjira muri zone ya Goma unyuze ahitwa Mutaho, nk’uko Radio Okapi yabyanditse.

Amakuru dukesha umunyamakuru wa TV10.Oswald Mutuyeyezu, avuga ko umwe mu bantu bamuha amakuru,avuga ko muri iki gitondo inyeshyamba za M23 ziri ku musozi wa Kanyamahoro.

Uyu yamubwiye ko ubwoba ari bwinshi i Goma.

Ati ’I goma hari ubwoba bwinshi cyane butigeze bubaho, hari ingabo nyinshi cyane mu buryo budasanzwe.’

Hagati aho ariko, kuva saa mbiri z’ijoro nta sasu rirongera kuvuga. Ati ’Ubu haratuje.’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa