skol
fortebet

Goma: FDLR yatangiye guhiga bukwane abarwanyi bayo bayivuyemo ifashijwe na leta

Yanditswe: Thursday 29, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Igikorwa cyo guhiga abahoze muri FDLR bataye urugamba kiyobowe na Lt.Col Munyarugendo Parker cyatumye benshi ubu batangira kwihisha mu nkambi

Sponsored Ad

Icyumweru kirihiritse hashyizweho itsinda ry’abarwanyi ba FDLR ribarizwa mu mutwe wa PM(military police)rikaba riyobowe na Lt.Col Munyarugendo Parker .

Iri tsinda rifite intego yo gufata uwahoze ari umurwanyi wese wa FDLR kabone n’aho yaba amaze imyaka 10 avuyemo.

Uyu mukwabo icyo ugamije n’ugukura abo badizata(Deserters) mu mujyi wa Goma bagasubizwa mu kazi,ibi bikaba byarahawe umugisha na Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru Gen.Maj Peter Kilimwami.

Umwe mu bahoze muri FDLR ukora akazi k’ubwikorezi bw’imizigo mu mujyi wa Goma yabwiye Umunyamakuru ko Lt.Col Parkel nta muntu n’umwe ari gusiga yaba n’abavuye mu mitwe ya CNRD/FLN na RUD URUNANA kuko bose bitwa aba dezeriteri,abafashwe barikujyanywa ahitwa Shove mu birindiro bya Gen.Omega.

Uyu musore utarashatse ko amazina ye atangazwa yashimangiye ko batazigera bemera gusubira muri uyu mutwe ko nabo bagiye gushyiraho gahunda yo kwirengera kugirango bace Col.Parkel imbaraga we n’abambari be.

Lt.Col Munyarugendo Parkel yavukiye mu cyahoze ari Komini Nkumba,Perefegitura ya Ruhengeri,mu Murenge wa Gahunga,ubu ni mu Karere ka Burera,mu Ntara y’amajyaruguru akaba yarinjiye mu cyitwaga ALIR mu mwaka wa 1997, benshi bazi uyu Parkel bavuga ko ari umusilikare wabaswe n’ibiyobyabwenge.

Ivomo:Rwandatribune

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa