skol
fortebet

Goma: Ingabo z’Igihugu FARDC zasakiranye n’urubyiruko Wazalendo bihereye intwaro

Yanditswe: Friday 22, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 22 Ugushyingo 2024, mu gace ka Kanyaruchinya, muri Teritwari ya Nyiragongo mu birometero 10 uvuye mu Mujyi wa Goma rwagati, habyukiye imirwano ikaze yahuje Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’inyeshyamba z’Abawazalendo ziyoborwa n’uwihaye ipeti rya General witwa Mbokani.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko iyi mirwano hagati ya FARDC n’Abawazalendo yatangiye mu gitondo kugeza mu masaa tatu n’igice yabereye ku birindiro by’inyeshyamba za Gen. Mbokani byitwa taifa.

Umubare nyawo w’abapfiriye cyangwa abakomerekeye muri iyi mirwano nturamenyekana, gusa isoko y’amakuru yacu ivuga ko hapfuye abantu benshi ku mpande zombi abandi bagakomereka.

Intandaro y’iyi mirwano nayo ntiramenyekana ariko amakuru akomeza avuga ko kugirango ihagarare byabaye ngombwa ko Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Gen. Peter Chirimwami atabara dore ko yasaga nk’iri kubera mu marembo y’ibiro bye.

Nubwo hataramenyekana icyateye gusubiranamo hagati y’ingabo ubusanzwe zifatanya mu rugamba rwo kurwanya M23, ikizwi n’uko kenshi isubiranamo riterwa no gupingana, kutumvikana ku kugabana ibisahurano, gupfa imisoro bakira kuri bariyeri n’utundi tuntu tw’inyungu z’uruhande rumwe cyangwa urundi.

Usanga rero kenshi ari yo mpamvu Ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’indi mitwe y’inyeshyamba bafatanya yiyise Wazalendo, batabasha kunyeganyeza inyeshyamba za M23 bibumbiye hamwe bagamije kurwanya kuko usanga buri mutwe, n’abayobozi b’ingabo buri wese aba afite izindi nyungu bwite arwanira aho kurwanira igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa