skol
fortebet

Goma: Leta yafashe abantu 60 bakekwaho kwica abantu no kwiba

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Friday 12, Apr 2024

Goma: Leta yafashe abantu 60 bakekwaho kwica abantu no kwiba

Sponsored Ad

skol

Ku wa kane tariki ya 11 Mata, Umuyobozi w’Umujyi wa Goma, Kapend Kamand Faustin, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru mu rwego rwo kwerekana abagizi ba nabi mirongo itandatu bakekwaho kwica abantu.

Aba barimo abakekwaho kuba baragabye igitero ahitwa « entrée présidentielle ».

Ku byerekeye ubwo bwicanyi bwahitanye abantu benshi ku mugoroba wo ku wa gatatu,ubuyobozi bw’umujyi bwatangaje ko abakekwaho icyaha bafashwe bashyikirizwa ubutabera.

Adatanze ibisobanuro birambuye ku byabaye cyangwa umubare w’abapfuye, yagize ati: “Byari ubujura. Abakoze iki gikorwa bari mu maboko yacu. Ndababwira,twabonye aho abajura bajugunye imyenda ya gisirikare bakoresheje muri icyo gikorwa, n’intwaro bajugunye. Komisiyo ishinzwe kumva no gukora iperereza yamaze gushyirwaho. Ibisubizo nyabyo muzabihabwa n’inkiko.Murabizi, habaye no kutubahiriza amabwiriza. Twavuze ko nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, moto zitagomba kuzenguruka. ”

Komiseri Mukuru Kapend kandi yasabye ko “abavunja amafaranga n’abakoresha amakarita mu bucuruzi n’ibindi bikorwa,batagomba kurenza saa kumi n’imwe z’umugoroba bagikora”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Goma yemeza ko ibyabaye bifitanye isano no kutubahiriza amabwiriza y’umutekano. Arakeka kandi ko habaye ubufatanyacyaha mu bujura bwabaye kuwa Gatatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa