Goma: Ubuyobozi bwanze ko abaturage bigaragambya bamagana ingabo za EAC
Yanditswe: Tuesday 17, Jan 2023

Ubuyobozi bw’umujyi wa Goma muri RDC bwanze gutanga uburenganzira bwo kwigaragambya ku bari babisabye bashaka kugaya ingabo z’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba ko zitarwanya umutwe wa M23.
Umuyobozi w’Umujyi wa Goma,Makossa Kabeya Francois, yasubije abari basabye uburenganzira bwo kwigaragambya ko nta ruhushya bemerewe ahubwo bakwiriye kugirira icyizere izi ngabo zihuriweho.
Yagize ati "Aributsa [umuyobozi wa Goma] abaturage ko mu gihe nk’iki ko imyigaragambyo rusange itemewe.Ikindi kandi (...)
Ubuyobozi bw’umujyi wa Goma muri RDC bwanze gutanga uburenganzira bwo kwigaragambya ku bari babisabye bashaka kugaya ingabo z’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba ko zitarwanya umutwe wa M23.
Umuyobozi w’Umujyi wa Goma,Makossa Kabeya Francois, yasubije abari basabye uburenganzira bwo kwigaragambya ko nta ruhushya bemerewe ahubwo bakwiriye kugirira icyizere izi ngabo zihuriweho.
Yagize ati "Aributsa [umuyobozi wa Goma] abaturage ko mu gihe nk’iki ko imyigaragambyo rusange itemewe.Ikindi kandi ibyo ntibyemewe kugira ngo tudakina umukino w’umwanzi.
Ibitandukanye ni byiza kugirira icyizere ibikorwa by’ingabo zacu zihuriweho ku rugamba,kandi tugatanga amakuru mu gihe gikwiriye. "
Abanyekongo bibumbiye muri Muvoma ya rubanda batuye umujyi wa Goma bandikiye umuyobozi w’umujyi bamusaba kwemererwa kwigaragambya mu mahoro,kuwa 14 Mutarama 2023.
Mu ibaruwa banditse bavuze ko nkuko babyemererwa n’amategeko bifuza gukora urugendo rwuzuye amahoro rwo ’kuvuga oya ku basirikare 750 ba Sudani y’Epfo no kugaragaza kurebera n’uburyarya bw’abasirikare bose boherejwe na EAC.’
Iyi myigaragambyo bashaka ko iba kuwa 18 Mutarama 2023 guhera saa tatu igahera ku muhanda wa Mutinga kugera ku biro by’intara.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *