Goma: Ukekwaho kwica Umukuru wa Radio Maria ‘yishyuwe $5’gusa
Yanditswe: Tuesday 01, Oct 2024

Amahuriro y’abanyamakuru muri DR Congo no hanze ari kwamagana iyicwa ry’umunyamakuru ukuriye ishami rya Radio Maria i Goma warashwe n’abitwaje intwaro bishyuwe amadorari atanu ya Amerika, nk’uko umukuru w’umujyi wa Goma yabitangaje.
Edmond Bahati Monja yarasiwe ku muhanda ku wa gatanu nijoro mu gace ka Ndosho muri Goma, ahita apfira aho, igipolisi kivuga ko abamwishe babanje kumwambura ibyo yari afite.
Mu cyumweru kimwe gishize mu mujyi wa Goma hishwe abantu barenga 10 barashwe n’amabandi yitwaje intwaro, nk’uko Radio Okapi ibivuga.
Patrick Kalemba utuye i Ndosho mu mujyi wa Goma, yabwiye BBC ko urugomo n’ubwicanyi ubu bitumye “kuba muri uyu mujyi ni ukubana n’urupfu”.
Ku wa mbere, igipolisi kiyoboye umujyi wa Goma cyeretse abanyamakuru abagabo batatu, barimo umwe bagenzi be bavuze ko ari mu mutwe wa Wazalendo, bashinja kurasa Edmond Bahati.
Mu mashusho, umwe yumvikana avuga ko yazanywe muri iki gikorwa n’uwo ‘muzalendo’ ari na we warashe amasasu yishe Bahati, akavuga ko bamwishe kubera “amakimbirane” atasobanuye.
Umukuru w’umujyi wa Goma, Komiseri wa polisi Kapend Kamand Faustin, yabwiye abanyamakuru ko aba bagabo bacyekwa bazacibwa urubanza imbere ya rubanda.
Kepend Faustin asubirwamo na Radio Televiziyo ya RD Congo agira ati: “Ku madorari atanu bishe umuntu…Ubukana bw’itegeko buzakurikizwa”.
Komiseri Kapend ashimira inzego z’umutekano zakoze akazi gakomeye zigafata aba bakekwa.
‘Umutekano mucye utagira izina’
Umuryango w’abanyamakuru batagira umupaka, Reporters Sans Frontières, wamaganye iyicwa rya Edmond Bahati, uvuga ko “Abategetsi bagomba gukora iperereza mu buryo bufatika kandi bakageza ababikoze mu bucamanza”.
Radio RFI isubiramo Padiri Muhigi Adeodatus ukuriye Radio RFI muri DR Congo avuga ko ikihutirwa ari ukurwanya urugomo, kandi asaba abategetsi “gufata inshingano zabo uko bikwiye”.
Sosiyete sivile ya Goma ivuga ko abaturage bagera kuri 78 muri uyu mujyi wa Goma bishwe hagati ya Mata(4) na Nyakanga(7) uyu mwaka.
RFI isubiramo Duvin Ombeni Katabazi ukuriye sosiyete sivile ya Goma agira ati: “Mu mujyi ubamo abategetsi bose ba ‘état de siège’, ni umujyi ubu uri mu mutekano mucye utagira izina. Ni inde utekanye mu mujyi wa Goma? Ni umutegetsi wa gisirikare, n’umuntu ufite abamurinda.”
État de siège, ni ibihe bidasanzwe by’ubutegetsi bwa gisirikare byashyizweho mu 2021 na Perezida Félix Tshisekedi mu ntara za Kivu ya Ruguru na Ituri hagamijwe kurandura imitwe yitwaje intwaro.
Patrick Kalemba utuye mu gace ka Ndosho aho umunyamakuru Edmond yiciwe, yabwiye BBC ko ubusahuzi n’ubwicanyi bikorwa n’abantu bitwaje intwaro ubu bigeze “ku rwego ruteye ubwoba”.
Yagize ati: “Birakabije, insoresore nyinshi zifite imbunda, hirya no hino buri munsi ni ukumva ngo nijoro bateye kwa kanaka bariba, barica. Kuba muri uyu mujyi ubu ni ukubana n’urupfu”.
Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, umujyi wa Goma – umurwa mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru utuwe n’abaturage barenga miliyoni imwe - usa n’ugoswe n’inyeshyamba za M23.
Kubera imirwano mu nkengero za Goma, uyu mujyi urimo abasivile benshi bafite intwaro bo mu mitwe izwi nka Wazalendo ifasha ingabo za leta kurwana na M23.
Ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi kenshi bishinjwa insoresore zo muri iyo mitwe zifite imbunda kandi ziba muri rubanda. Abaturage bashyira igitutu ku butegetsi ngo bugire icyo bubikoraho.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *