Guinea-Bissau: Perezida Embaló yatanze icyizere nyuma yo kurokoka abashaka kumuhirika ku butegetsi
Yanditswe: Wednesday 02, Feb 2022

Perezida wa Guinea-Bissau yavuze ko yarokotse igerageza ryo guhirika ubutegetsi bwe, nyuma yo kumara amasaha atanu mu rusaku rw’amasasu y’imbunda za rutura.
Umaro Sissoco Embaló yavuze ko abateye bagerageje kumwica hamwe n’abagize guverinoma ye bose aho bari bari mu nyubako ya leta.
Yavuze ko abandi bantu benshi biciwe mu mirwano ku mpande zombi. Ibitangazamakuru byaho bivuga ko abantu batari munsi ya batandatu bapfuye - abateye bane hamwe n’abarinzi babiri.
Yavuze ko abateye bafite aho (...)
Perezida wa Guinea-Bissau yavuze ko yarokotse igerageza ryo guhirika ubutegetsi bwe, nyuma yo kumara amasaha atanu mu rusaku rw’amasasu y’imbunda za rutura.
Umaro Sissoco Embaló yavuze ko abateye bagerageje kumwica hamwe n’abagize guverinoma ye bose aho bari bari mu nyubako ya leta.
Yavuze ko abandi bantu benshi biciwe mu mirwano ku mpande zombi. Ibitangazamakuru byaho bivuga ko abantu batari munsi ya batandatu bapfuye - abateye bane hamwe n’abarinzi babiri.
Yavuze ko abateye bafite aho bahuriye n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge mu gihugu, ariko nta yandi makuru yatanze kuri ibi.
Ku wa kabiri amasasu yumvikanye hafi y’inyubako za leta mu murwa mukuru Bissau w’iki gihugu cyo muri Afurika y’uburengerazuba, aho Perezida yari mu nama n’abaminisitiri.
Umukozi wo mu rwego rw’umutekano, utashatse gutangazwa izina, yabwiye BBC ko abagabo bitwaje imbunda bambaye imyenda ya gisivile barashe kandi ko umupolisi yishwe. Amwe mu makuru yatanzwe mbere yanavugaga ko abagize guverinoma bafashwe.
Ariko Bwana Embaló yavuze ko abateye bananiwe kwinjira mu nama y’abaminisitiri.
Yagize ati: "Icyo nshobora kwizeza ni uko ibintu biri mu buryo".
Guinea-Bissau - iri mu bihugu bicyennye cyane ku isi - yahoze ikolonizwa na Portugal. Kuva mu mwaka wa 1980 imaze kubamo ihirikwa ry’ubutegetsi cyangwa igerageza ryo guhirika ubutegetsi inshuro icyenda.
Iki gihugu - kigowe n’amadeni menshi gifitiye ibihugu by’amahanga kandi n’ubukungu bwacyo bugacungira cyane ku mfashanyo y’amahanga - cyahindutse inzira icamwo ibiyobyabwenge bivuye muri Amerika y’epfo, bituma bamwe bagihimba leta ya mbere y’ibiyobyabwenge muri Afurika.
Bwana Embaló yavuze ko abateye ari itsinda rito ridahagarariye abaturage muri rusange, kandi ko abarigize bafitanye isano n’ibiyobyabwenge mu gihugu.
Yagize ati: "Ubwo natorwaga nka perezida wa repubulika, nasezeranyije [kurwanya] ibintu bibiri: ruswa n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge. Kandi ibi [byabaye] na byo bifitanye isano n’ibyo, ndetse nari nzi ikiguzi [ingaruka] cyabyo, ariko urugamba rurakomeje".
Abategetsi bo muri Afurika y’uburengerazuba bavuze ko ibyabaye ari igerageza ryo guhirika ubutegetsi, banashishikariza abasirikare gusubira mu bigo byabo.
Bwana Embaló, wahoze ari umukuru w’ingabo, yatsinze amatora ya perezida yo mu kwezi kwa cumi na kabiri mu 2019 - ariko yaje kugirana ubushyamirane n’inteko ishingamategeko mbere yuko atangira imirimo mu kwezi kwa kabiri k’umwaka wakurikiyeho.
BBC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *