skol
fortebet

Guinée-Conakry: Col Doumbouya yirukanye uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo.kubera iki?

Yanditswe: Wednesday 10, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’inzibacyuho wa Guinée-Conakry akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Colonel Mamadi Doumbouya, yirukanye ku mirimo Gén Sadiba Koulibaly wari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Igihugu.

Sponsored Ad

Itangazo rivana Gen Koulibaly ku mirimo ryasomewe kuri Televiziyo y’Igihugu mu ijoro ryakeye.

Uyu musirikare yahise asimburwa na Général Ibrahima Sory Bangoura wari umaze umunsi umwe avanwe na Perezida Doumbouya ku ipeti rya Colonel akamugira Général de Brigade.

Gén Koulibaly nyuma yo kuvanwa ku nshingano z’Umugaba Mukuru w’Ingabo yahise agirwa Minisitiri ushinzwe iterambere ry’imijyi, imiturire ndetse n’iterambere ry’ibice by’igihugu.

Col Doumbouya yahinduye Umugaba Mukuru w’Ingabo, mu gihe amaze iminsi akora impinduka zitandukanye mu buyobozi bukuru bw’Ingabo za Guinée.

Ni impinduka zasize yirukanye abarimo uwari ukuriye ubutasi bwa gisirikare, Lt Col Ismael cyo kimwe n’uwari umuyobozi w’ikigo gishinzwe gutangirwamo amasomo yo kubungabunga amahoro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa