skol

Gukuramo inkweto ngo usakwe ku kibuga cy’indege muri America ntibikiri itegeko

Yanditswe: Wednesday 09, Jul 2025

featured-image

Itegeko ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryasabaga abagenzi ku kibuga cy’indege gukuramo inkweto ngo basasakwe, ryakuweho nyuma y’imyaka 20 rikurikizwa.

Iri tegeko ryashyizweho mu 2001 nyuma y’igitero cya Richard Reid wagerageje guhanura indege yari ivuye i Paris mu Bufaransa ijya Miami muri Amerika akoresheje igisasu yahishe mu rukweto.

Kuva icyo gihe Urwego rushinzwe Umutekano w’Abinjira n’Abasohoka muri Amerika (TSA) rwahise rushyiraho itegeko ryo gusaka mu nkweto za buri muntu wese ugiye gutega indege cyangwa uje muri Amerika.

Umunyamabanga w’Urwego rushinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu (DHS), Kristi Noem, yavuze ko ubu hari uburyo bwo kurinda abagenzi kandi bidasabye ko basakwa kugeza mu nkweto.

Akomeza avuga ko ibyo bigiye kugabanya imirongo abagenzi batondaga bari gusakwa.

Yagize ati “Ndatekereza Abanyamerika bazabyishimira kumva ko batazongera gukuzwamo inkweto, kandi bazabona ko ari uburyo bwiza.”

Biteganyijwe ko amategeko mashya yo gusaka ku bibuga by’indege azatangira gukurikizwa ku wa 13 Nyakanga 2025.

Icyakora TSA ntiremeza ibijyanye no gukuraho iri tegeko, gusa umuvugizi w’uru rwego yavuze ko icyo bashyize imbere ari kunoza serivisi zitangirwa ku bibuga by’indege.

Yagize ati “TSA na DHS duhora dushaka uburyo bwiza bwo gutwaramo abagenzi ariko bunajyanye n’ingamba zacu z’umutekano.”

Ubusanzwe abagenzi ku kibuga cy’indege basabwaga gukuramo inkweto, ikote, umukandara, n’ibindi kugira ngo imashini isaka ibashe kureba ko nta cyuma cyangwa kintu cyahungabanya umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa