skol
fortebet

Haiti: Abantu basaga 62 bapfiriye mu mpanuka y’ikamyo itwara lisansi yahiye

Yanditswe: Wednesday 15, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abantu bagera kuri 62 bapfuye ubwo ikamyo yikoreye ibikomoka kuri peteroli yaturikaga igahita ishya muri Haiti mumujyi wa Cap-Haitien kuri uyu wa kabiri.
Abashinzwe gutabara ahabaye impanuka bavuga ko iyi mibare ishobora kwiyongera cyane kuko ari benshi bahiriye muri aka kaga.
Umuyobozi wungirije w’uwo mujyi, Patrick Almonor, yavuze ko abatari bake bakomeretse kandi abarenga 50 bishwe n’umuriro. Avuga kandi ko iyo kamyo yakoze impanuka ubwo umushoferi wayo yarimo ahunga kugira ngo atagonga (...)

Sponsored Ad

Abantu bagera kuri 62 bapfuye ubwo ikamyo yikoreye ibikomoka kuri peteroli yaturikaga igahita ishya muri Haiti mumujyi wa Cap-Haitien kuri uyu wa kabiri.

Abashinzwe gutabara ahabaye impanuka bavuga ko iyi mibare ishobora kwiyongera cyane kuko ari benshi bahiriye muri aka kaga.

Umuyobozi wungirije w’uwo mujyi, Patrick Almonor, yavuze ko abatari bake bakomeretse kandi abarenga 50 bishwe n’umuriro. Avuga kandi ko iyo kamyo yakoze impanuka ubwo umushoferi wayo yarimo ahunga kugira ngo atagonga ipikipiki yari mu nzira.

Abantu bapfuye ni abarimo baragenda n’amaguru ku muhanda, bihutiye kuvoma lisansi, isanzwe ari imari ishyushye mu murwa mukuru Port-au-Prince.

Almonor yavuze ko amazu hafi 40 muri ako gace yahiye ashya, ariko nta mibare yatanzwe y’ababa bayahiriyemo.

Mu mezi ashize, imodoka zitari nke zitwaye ibitoro zatewe n’amabandi yitwaje intwaro basaba amafaranga kugira ngo barekure abashoferi bazo.

(AFP)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa