skol
fortebet

Haiti:Minisitiri w’Intebe yarusimbutse

Yanditswe: Tuesday 04, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abagabo bitwaje imbunda bagerageje kwica Minisitiri w’intebe wa Haïti Ariel Henry ubwo ku wa gatandatu yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza ubwigenge bw’iki gihugu cyo mu birwa bya Caraïbes, nkuko abategetsi babivuga.
Ibyo byabaye ubwo Bwana Henry yari yitabiriye umuhango wo mu kiliziya muri komine (akarere) ya Gonaïves mu majyaruguru y’igihugu.
Videwo yatangajwe ku mbuga za internet igaragaza Minisitiri w’intebe n’abategetsi bari hafi ye babyigana berekeza mu modoka zabo mu gihe hari urufaya (...)

Sponsored Ad

Abagabo bitwaje imbunda bagerageje kwica Minisitiri w’intebe wa Haïti Ariel Henry ubwo ku wa gatandatu yari yitabiriye ibirori byo kwizihiza ubwigenge bw’iki gihugu cyo mu birwa bya Caraïbes, nkuko abategetsi babivuga.

Ibyo byabaye ubwo Bwana Henry yari yitabiriye umuhango wo mu kiliziya muri komine (akarere) ya Gonaïves mu majyaruguru y’igihugu.

Videwo yatangajwe ku mbuga za internet igaragaza Minisitiri w’intebe n’abategetsi bari hafi ye babyigana berekeza mu modoka zabo mu gihe hari urufaya rw’amasasu.

Umutekano warazambye bikomeye kuva uwari Perezida wa Haïti Jovenel Moïse yakwicwa mu kwezi kwa karindwi mu 2021.

Bwana Henry yasezeranyije guhashya imitwe y’ubugizi bwa mabi ikomeye yo mu gihugu ishinjwa kuba ari yo iri inyuma y’inkubiri y’ibikorwa by’ubushimusi, ikanashinjwa kwigarurira byinshi mu bikorwa byo gukwirakwiza ’gas’ (gaz) mu gihugu, bigatuma ibitoro biba bicyeya cyane.

Ibiro bya Minisitiri w’intebe byavuze ko "abajura n’abakora iterabwoba" ari bo bari bari inyuma yo kugerageza kumwica, kandi ko impapuro zo guta muri yombi abacyekwa zamaze gutangwa.

Ibiro bye byashinje iryo tsinda kwihisha inyuma y’inkuta kugira ngo rigabe igitero ku rukurikirane rw’imodoka rwari rurimo na Minisitiri w’intebe, ndetse rigashyira ku nkeke musenyeri rigota kiliziya, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Associated Press (AP).

Umuntu umwe yarishwe naho abandi babiri barakomereka mu kurasana kwabayeho hagati y’abo bagabo bitwaje imbunda n’abashinzwe umutekano, nkuko ibitangazamakuru byaho byabivuze.

Iki gitero kibaye ikindi kintu gishegeshe ubutegetsi bw’intege nkeya bwa Bwana Henry, wabaye agizwe umukuru wa Haïti w’agateganyo nyuma y’ibyumweru bibiri Moïse yishwe. Uburyo yishwemo, byemezwa ko yishwe n’itsinda ry’abacanshuro, buracyarimo urujijo.

Nta tariki yari yatangazwa y’igihe perezida mushya azatorerwa.

Kwiyongera kw’ibikorwa by’urugomo hamwe n’ubukungu bujegajega - bwahuhuwe n’ibiza byinshi byibasiye iki gihugu mu myaka ya vuba aha ishize - byatumye umubare w’Abanya-Haïti bajya gushakira imibereho mu bindi bihugu wiyongera.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa