skol

Haiti yakeje ingabo z’Amahanga ziyobowe na Kenya

Yanditswe: Monday 31, Jul 2023

featured-image

Haiti yishimiye ingabo z’amahanga ziyobowe na Kenya, ivuga ko yiteze inyungu nyinshi n’amahirwe yo kongera kubona umutekano kubera ubunyangamugayo bw’igihugu cya Kenya kiziyoboye

Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga wa Haiti, Jean Victor Geneus yavuze ko ashimira cyane gushyira hamwe kw’Afurika mu gutabarana aho bikenewe.

Iki gihugu cya Karayibe cyugarijwe n’umutekano muke uterwa n’udutsiko tw’insore sore dukorera urugomo abaturage ,bikabangamira umutekano w’igihugu, Politiki n’Uburenganzira bw’ikiremwa muntu mu gihugu.

Mu minsi ishize, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Kenya, Alfred Mutua yavuze ko hakenewe gukemura byihutirwa ibibazo by’umutekano muke muri Haiti. Gusa yongeraho ko n’ubwo bitoroshye, ingabo Kenya iyoboye zizabigeraho binyuze mu gutoza no kongerera ubushobozi I Gipolisi cya Haiti.

Mutua yavuze ko abaturage ba Haiti bababaye bihagije , kandi ko Kenya yumva neza akababaro kabo ariyo mpamvu yiyemeje gutanga ubufasha kubo yise abavandimwe babo b’Abanyafurika.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa