skol

Hamenyekanye byinshi ku gitero ingabo za Israel zagabye ku bitaro binini byo muri Gaza

Yanditswe: Thursday 16, Nov 2023

featured-image

Igisirikare cya Israel cyateye ibitaro bikuru by’i Gaza mu cyo cyise "igikorwa kigambiriye Hamas".

Uwabibonye uri ku bitaro bya Al-Shifa yabwiye BBC ko abasirikare bahageze nijoro kandi ko bari barimo guhata abantu ibibazo.

Ku wa gatatu, Israel yavuze ko yatahuye "ikigo cyo gukoreramo" cya Hamas kuri ibyo bitaro, itangaza amashusho y’ibyo yavuze ko ari intwaro n’ibikoresho bya Hamas.

Hamas ihakana gukorera aho hantu kandi BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko idashobora kugenzura mu buryo bwigenga ibivugwa na buri ruhande.

Umukuru w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rikora ibikorwa by’ubutabazi, Martin Griffiths, yavuze ko "ababajwe cyane" n’igitero cya Israel, mu gihe ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ryavuze ko "rihangayikishijwe cyane" n’abarwayi n’abakozi, ubu ritagishobora kuvugana na bo.

BBC dukesha iyi nkuru yakomeje kuvugana n’umunyamakuru n’umuganga bari imbere muri ibyo bitaro, mu kumenya ibirimo kuhabera, mu gihe igisirikare cya Israel (IDF) na cyo gikomeje gutanga amakuru.

Ibyo ababibonye bari mu bitaro bavuga

Khader, umunyamakuru uri imbere mu bitaro bya Al-Shifa, yabwiye umunyamakuru wa BBC Rushdi Abualouf ko abasirikare ba Israel "bagenzura byuzuye" ibyo bitaro kandi ko nta kurasa kurimo kuhabera.

Yavuze ko ibifaru bitandatu hamwe n’abasirikare kabuhariwe (abakomando) bagera hafi ku 100 binjiye muri ibyo bitaro mu ijoro. Nuko abasirikare ba Israel bagenda icyumba ku kindi babaza ibibazo abakozi n’abarwayi.

Amakuru avuga ko IDF yasabye abagabo bose bafite hagati y’imyaka 16 na 40 kuva mu nyubako z’ibyo bitaro, uretse abo mu mashami yo kubaga n’ay’indembe, bakajya mu mbuga y’ibyo bitaro.

Khader yavuze ko abasirikare barashe mu kirere, mu guhatira abari bari imbere mu bitaro gusohoka.

Ariko Muhammad Zaqout, umukuru w’ibitaro byo muri Gaza muri minisiteri y’ubuzima igenzurwa na Hamas, yabwiye Al Jazeera ko "nta sasu na rimwe" ryarashwe - kuko "nta bo kubarwanya cyangwa imfungwa" bari imbere mu bitaro.

Israel ivuga ko yatahuye ikigo Hamas ikoreramo

Mbere yaho ku wa gatatu, IDF yavuze ko abasirikare bayo bari mu "gikorwa kidahusha kigambiriye Hamas mu gace kazwi" k’ibyo bitaro.

IDF yavuze ko icyo gitero "gishingiye ku makuru y’ubutasi n’ibicyenewe mu mikorere", isaba "abaterabwoba ba Hamas bose" bariyo kwishyikiriza abasirikare bayo.

Ubwo abasirikare ba Israel binjiraga muri ibyo bitaro, IDF yavuze ko barwanye na bamwe mu bo muri Hamas bakabica.

Ku mugoroba wo ku wa gatatu, IDF yavuze ko abasirikare bayo batahuye "ikigo cyo kuyoboreramo ibikorwa, intwaro, n’ibikoresho by’ikoranabuhanga" bya Hamas, imbere mu nyubako ikorerwamo ibyo kunyuza (gucisha) abantu mu cyuma (MRI).

IDF yavuze ko "ikomeje gukorera mu nyubako y’ibitaro", itangaza amafoto na videwo bigaragaza izo yavuze ko ari intwaro za Hamas.

Muri videwo imara iminota irindwi, umuvugizi wa IDF Jonathan Conricus atunga urutoki kuri za cameras z’umutekano yavuze ko zari zipfukiranye, ndetse n’intwaro yavuze ko ari imbunda zo mu bwoko bwa AK47 zihishe inyuma ya za skaneri (scanners) za MRI.

BBC ntirashobora kugenzura iyo videwo cyangwa aho yafatiwe.

Ariko keretse niba Israel hari ibindi ifite byo guhishura, naho ubundi igikorwa cya gisirikare cyayo cy’imbere muri ibyo bitaro, cyateje impaka, nticyageze ku kugaragaza ububiko bunini bw’intwaro, nkuko umunyamakuru wa BBC Orla Guerin uri i Yeruzalemu abivuga.

Umunyamakuru wacu yongeraho ko Hamas yari ibizi ko Israel igiye kuza, ku bw’ibyo rero, niba yarakoreraga munsi y’ibyo bitaro, yaba yaragize igihe cy’ibyumweru cyo kuhava ikajya mu miyoboro yo munsi y’ubutaka myinshi ifite muri Gaza.

Radio y’igisirikare cya Israel yatangaje ko abasirikare nta kimenyetso na kimwe barabona cy’umuntu n’umwe mu bantu 240 Hamas yashimuse mu gitero cyayo muri Israel cyo ku itariki ya 7 Ukwakira (10) uyu mwaka, ubwo n’abandi bantu 1,200 bicwaga.

Igitero cya Israel ku bitaro bya Al-Shifa cyabaye nyuma gato yuko Amerika ishyigikiye ku mugaragaro ibivugwa na Israel ko Hamas ifite ibikorwaremezo munsi y’ibyo bitaro.

Ariko Dr Ahmed Mokhallalati, muganga ubaga wo ku bitaro bya Al-Shifa, yabwiye BBC ko ari abasivile gusa bari muri ibyo bitaro.

Yavuze ko hari imiyoboro munsi ya buri nyubako yo muri Gaza, harimo n’ibitaro bya Al-Shifa.

Ibitaro birarindwa mu buryo bwihariye mu ntambara

Mu mategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu, ibitaro ni ahantu harindwa mu buryo bwihariye.

Ibi bivuze ko impande zirwana zidashobora kugaba ibitero ku bitaro, cyangwa kubibuza gukora imirimo yabyo y’ubuvuzi. Ibitaro bishobora gutakaza uko kurindwa n’amategeko iyo bikoreshejwe n’uruhande ruri mu ntambara mu gukora "igikorwa kigirira nabi umwanzi".

Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare (CICR/ICRC) uvuga ko ibyo bishobora kuba nk’igihe ibitaro birimo gukoreshwa nk’ikigo cyo kugabiramo igitero, nk’ahantu ho kwikinga ku barwanyi bafite ubushobozi bw’umubiri, cyangwa kuhakinga igikorwa cya gisirikare kugira ngo kitagabwaho igitero.

IDF yavuze ko yakomeje kuburira Hamas ko "ugukomeza gukoresha Al-Shifa gushyira mu kaga kurindwa [mu mategeko] kwayo [kw’ibyo bitaro]", isaba ko abari muri ibyo bitaro bahungishwa mbere yuko igaba igitero cyayo.

OMS yari yaburiye ko guhungisha abarwayi byaba ari "igihano cy’urupfu", kubera ko urwego rw’ubuvuzi rurimo guhirima.

Imibereho irimo kurushaho kuba mibi

Ku wa gatatu, Dr Mokhallalati yabwiye BBC ko ibyo bitaro bidafite umuriro w’amashanyarazi, umwuka wo guhumeka wa oxygen n’amazi.

Yavuze ko ku wa kabiri ibikorwa byo kubaga byakorwa nta kinya cya nyacyo, abarwayi "baboroga kubera ububabare". Abaganga ntibashoboye gufasha umurwayi umwe w’umugabo wari ufite ubushye, "baramureka arapfa".

Dr Mokhallalati yavuze ko impinja esheshatu zavutse imburagihe zapfuye mu minsi ya vuba aha ishize.

Yagize ati: "Kuki badashobora guhungishwa?

"Muri Afghanistan, bahungishije injangwe [utuyabu mu Kirundi] n’imbwa."

IDF yavuze ko irimo gutanga ibyuma byo gushyiramo impinja zavutse imburagihe (bizwi nka ’incubators’), ibiryo bw’impinja hamwe n’ibikoresho byo kwa muganga.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa