skol
fortebet

Hamenyekanye icyo ingabo za Angola zizakora muri RDC

Yanditswe: Sunday 12, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Igihugu cya Angola kivuga ko kizohereza umutwe w’abasirikare mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nyuma y’iminsi agahenge yari yagizemo uruhare kananiwe kugeza ku gusoza imirwano.
Itangazo ry’ibiro bya Perezida w’Angola ryavuze ko abo basirikare bazoherezwa gufasha gucunga umutekano mu turere tumaze igihe twarafashwe n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 ndetse no kurinda indorerezi zigenzura iyubahirizwa ry’agahenge.
Angola yatangaje ibyo ku wa gatandatu, mu gihe izi nyeshyamba, (...)

Sponsored Ad

Igihugu cya Angola kivuga ko kizohereza umutwe w’abasirikare mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nyuma y’iminsi agahenge yari yagizemo uruhare kananiwe kugeza ku gusoza imirwano.

Itangazo ry’ibiro bya Perezida w’Angola ryavuze ko abo basirikare bazoherezwa gufasha gucunga umutekano mu turere tumaze igihe twarafashwe n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 ndetse no kurinda indorerezi zigenzura iyubahirizwa ry’agahenge.

Angola yatangaje ibyo ku wa gatandatu, mu gihe izi nyeshyamba, zitangazwa henshi ko zishyigikiwe n’u Rwanda, zari zimaze amasaha mbere yaho zivuze ko zizava mu byaro byinshi zafashe.

Leta ya Congo izakira neza kuhagera kw’ingabo z’Angola zo kuyifasha mu kurwanya izi nyeshyamba.

Ariko hari ibyago byuko iyi yahinduka intambara ngari ihuriwemo n’ibihugu by’amahanga.

Mu myaka irenga 20 ishize, ibisirikare by’ibihugu nibura umunani by’Afurika byarwaniye intambara mu burasirazuba bwa DR Congo, yahimbwe "intambara y’isi y’Afurika", yateje umubabaro mwinshi cyane ku baturage b’abasivile.

Impande zombi ziri mu ntambara - inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta ya DR Congo - zashinjanyije kurenga kuri ako gahenge katangiye ku wa kabiri.

Umutwe wa gisirikare w’ibihugu byo mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba na wo uherutse koherezwa muri ako karere, gakungahaye ku mabuye y’agaciro kakaba kanarimo imitwe y’inyeshyamba ibarirwa muri za mirongo.

Abasirikare ba Kenya, bamwe mu bagize umutwe w’ibihugu byo mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba, na bo boherejwe muri RDC.

Umuryango w’abibumbye (ONU/UN) uvuga ko mu kwezi gushize kwa kabiri iyi ntambara yatumye abantu 300,000 bata ingo zabo barahunga.

Mu myaka icumi ishize, abarwanyi ba M23 na bwo bafashe ibice binini by’intara ya Kivu ya Ruguru - ariko nyuma baje gukinagizwa n’ingabo za ONU n’izo mu karere ndetse, bijyanye n’amasezerano y’amahoro, zishyira intwaro hasi.

Mu ntangiriro y’umwaka ushize ni bwo zatangiye kongera kwisuganya.

Izi nyeshyamba za M23, zigizwe ahanini n’abatorotse igisirikare cya DR Congo, zafashe intwaro bwa mbere mu mwaka wa 2009 zishinja leta y’iki gihugu guheza ba nyamucye bo mu bwoko bw’abatutsi bo muri iki gihugu ndetse no kunanirwa kubahiriza amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono mbere yaho.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa