skol
fortebet

Hamenyekanye impamvu yatumye Abatalibani bafata Afghanistan mu kanya gato banakoresheje imbunda ziciriritse

Yanditswe: Wednesday 18, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mu byumweru bicye bishize, abarwanyi b’aba Taliban, ahanini bitwaje imbunda ziciriritse za AK-47, banyanyagiye muri Afghanistan urebye nta kibazo gikomeye bahuye na cyo.
Ikiganiro Newsnight cya BBC cyabwiwe ko imwe mu mpamvu z’ingenzi zatumye igisirikare cya Afghanistan kirindimuka ari uko umubare nyawo w’abasirikare bari bakigize wari igice gito cy’uwatangazwaga n’abategetsi.
Perezida w’Amerika Joe Biden yakomeje kugenda avuga ko igisirikare cya Afghanistan cyari kigizwe n’abasirikare 300,000, (...)

Sponsored Ad

Mu byumweru bicye bishize, abarwanyi b’aba Taliban, ahanini bitwaje imbunda ziciriritse za AK-47, banyanyagiye muri Afghanistan urebye nta kibazo gikomeye bahuye na cyo.

Ikiganiro Newsnight cya BBC cyabwiwe ko imwe mu mpamvu z’ingenzi zatumye igisirikare cya Afghanistan kirindimuka ari uko umubare nyawo w’abasirikare bari bakigize wari igice gito cy’uwatangazwaga n’abategetsi.

Perezida w’Amerika Joe Biden yakomeje kugenda avuga ko igisirikare cya Afghanistan cyari kigizwe n’abasirikare 300,000, kandi ko cyahawe miliyoni amagana z’amadolari y’Amerika ku bikoresho n’imyitozo.

Ariko abantu babiri bari mu myanya ituma bamenya amakuru ya nyayo, babwiye umunyamakuru Richard Watson wa BBC Newsnight ko umubare nyakuri w’abari abasirikare ba Afghanistan wari muto cyane kurusha uwatangazwaga - ko bageraga ku basirikare hafi 50,000.

Umunya-Afghanistan ubizi mu buryo butaziguye yabwiye ikiganiro Newsnight ko mu nama hamwe n’uwahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Salahuddin Rabbani, Bismillah Khan Mohammadi wari umaze kugirwa Minisitiri w’ingabo yagaragaje guhangayika atewe no kuba umubare nyakuri w’abasirikare ari 50,000 gusa.

Undi muntu, inzobere mu bijyanye n’iterabwoba Dr Sajjan Gohel, na we yashyigikiye uwo mubare w’abasirikare 50,000.

BBC Newsnight ntabwo yashoboye kugenzura uwo mubare - ariko niba ari ukuri, wasobanura impamvu aba Taliban bigaruriye imirwa mikuru y’intara za Afghanistan, na nyuma bagafata umurwa mukuru Kabul, mu buryo bworoshye cyane.

BBC Newsnight yabajije ibiro bya perezida w’Amerika bya White House niba amakuru y’ubutasi agaragaza ko icyari igisirikare cya Afghanistan cyari kigizwe n’abasirikare 50,000 gusa yareretswe Perezida Biden.

Umuvugizi wa White House yanze kugira icyo asubiza.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa