skol

Haraterana inama ya SADC ifata umwanzuro wo kohereza ingabo muri RDC guhangana na M23

Yanditswe: Saturday 04, Nov 2023

featured-image

Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 4 Ugushyingo,i Luanda, umurwa mukuru wa Angola, harabera inama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa SADC.

Iyi nama y’abakuru b’ibihugu bigize SADC iraba igamije kurebera hamwe ibyo kohereza ingabo z’uwo muryango muri RDC

Kuva muri Gicurasi uyu mwaka,ubuyobozi bwa RDC bwasabye ko izi ngabo zaza zikabafasha kwirukana M23 yananiranye.

Ibihugu bitatu byo bisa n’ibyamaze kwemera gutanga ingabo birimo: Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania

Kohereza ingabo za SADC muri DRC ngo ni ikibazo cy’ibyumweru bike gusa, nkuko abayobozi benshi ba congo babitangaza.

Radio Okapi ivuga ko iyi nama yo kuri uyu wa gatandatu iraza gufatirwamo imyanzuro ya nyuma ndetse n’uburyo kohereza ingabo muri RDC bizakorwa.

Ibi bihugu byemeye kohereza ingabo muri RDC bisanzwe bifite ingabo mu mutwe wa MONUSCO uvumwa bikomeye n’abanyekongo.

Muri 2013,ingabo za SADC zifatanyije na MONUSCO zasubije inyuma M23 yari yarafashe umujyi wa Goma n’ibindi bice.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa