skol

Hasinywe amasezerano yemerera ingabo za EAC kurasa ku nyeshyamba zayogoje RDC

Yanditswe: Friday 09, Sep 2022

featured-image

Intumwa n’impuguke zo mu bihugu bigize Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba zashyize umukono ku masezerano yemerera ingabo z’ibi bihugu kurasa inyeshyamba zigize ndanze mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Aya masezerano yasinywe n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Peter Mathuki, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula.
Muri uyu muhango wayobowe na Perezida Felix Tshisekedi,ingabo za EAC zemerewe kurasa izi nyeshyamba zayogoje RDC ndetse (…)

Intumwa n’impuguke zo mu bihugu bigize Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba zashyize umukono ku masezerano yemerera ingabo z’ibi bihugu kurasa inyeshyamba zigize ndanze mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Aya masezerano yasinywe n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Peter Mathuki, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula.

Muri uyu muhango wayobowe na Perezida Felix Tshisekedi,ingabo za EAC zemerewe kurasa izi nyeshyamba zayogoje RDC ndetse ikibazo cyazo kikarangira burundu.

Izi mpuguke n’intumwa za EAC ziteraniye i Kinshasa kuva ku ya 7 kugeza ku ya 9 Nzeri mu rwego rwa komisiyo ishinzwe ubukungu y’uyu muryango.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula yavuze ko “Kohereza izo ngabo bizaba mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ubushake bwa politiki bwagaragajwe n’abakuru b’ibihugu bose b’umuryango, ni ukuvuga gukemura burundu ikibazo cy’umutekano n’amahoro mu karere k’ibiyaga bigari.”

Ingabo za EAC zizoherezwa kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo ntizirimo iz’u Rwanda nk’uko byasabwe na kiriya gihugu.

Ingabo zihagarariye u Burundi zamaze kugera muri Kivu y’Amajyepfo aho zatangiye ibikorwa byo guhangana n’inyeshyamba bya Gisirikare zifatanyamo na FARDC .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa