Hatewe igisasu ku nyubako y’amagorofa 16 yo mu mujyi wa Kyiv
Yanditswe: Tuesday 15, Mar 2022
Ibisasu biremereye byaramutse biraraswa ku murwa mukuru Kyiv none kuwa kabiri.
Bimaze kuba akamenyero muri iyi ntambara ko kare kare mu gitondo abarusiya barasa ibisasu ku mijyi itandukanye muri Ukraine.
I Kyiv mu Murwa Mukuru wa Ukraine, harashwe igisasu ku nyubako igeretse inshuro 16 gihitana abantu babiri ako kanya, mu gihe inzego z’ubutabazi zatabaye abagera kuri 27 muri iki gihe bimwe mu bice by’uyu mujyi bikomeje kugabwaho ibitero n’ingabo z’u Burusiya.
Ibyo bibaye mu gihe (…)
Ibisasu biremereye byaramutse biraraswa ku murwa mukuru Kyiv none kuwa kabiri.
Bimaze kuba akamenyero muri iyi ntambara ko kare kare mu gitondo abarusiya barasa ibisasu ku mijyi itandukanye muri Ukraine.
I Kyiv mu Murwa Mukuru wa Ukraine, harashwe igisasu ku nyubako igeretse inshuro 16 gihitana abantu babiri ako kanya, mu gihe inzego z’ubutabazi zatabaye abagera kuri 27 muri iki gihe bimwe mu bice by’uyu mujyi bikomeje kugabwaho ibitero n’ingabo z’u Burusiya.
Ibyo bibaye mu gihe ibiganiro hagati y’abayobozi b’u Burusiya n’aba Ukraine byitezwe ko bisubukura kuri uyu wa Kabiri.
Umwe mu bategetsi ba gisirikare muri Amerika yatangaje ko ku bice hafi ya byose abarusiya bateye baturukaho basa n’abahagaze kwigira imbere kuva muri weekend ishize.
Ingabo za Ukraine zatangaje ko amatsinda y’ingabo zayo yabashije gusubiza inyuma ibitero by’abarusiya byo gufata umujyi wo ku cyambu cy’inyanja y’umukara wa Mariupol, umaze iminsi uraswaho bikomeye
Ku wa Mbere, abantu basaga 40,000 bafashijwe kuva mu mijyi wa Ukraine yibasiwe n’ibitero by’u Burusiya nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe wungirije wa Ukraine Iryna Vereshchuk.
Minisitiri w’Intebe Vereshchuk arashinja ingabo z’u Burusiya kurasa ibisasu ku basivili batuye mu Mujyi wa Kyiv n’indi mijyi yibasiwe n’ibitero byazo.
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yatangaje ko igisirikare gikomeza kuyobora Igihugu mu yindi minsi 30 uhereye ku ya 24 Werurwe 2022.
Hagati aho Ingabo za Ukraine zivuga ko zasubije inyuma ibitero byo gufata umujyi wa Mariupol, umaze iminsi uraswaho bikomeye.
Umujyanama wa leta ya Ukraine yavuze ko yiteze ko iyi ntambara izaba yararangiye bitarenze nibura intangiriro z’ukwezi kwa gatanu, ko Uburusiya buzaba bitagifite ibikoresho bihagije byo gukomeza intambara.
Kuwa mbere nijoro Oleksiy Arestovich yagize ati: "Ntekereza ko bitarenze ukwa gatanu, intangiriro zako, tuzaba twarageze ku masezerano y’amahoro."
Avuga uburyo bubiri abona iyi ntambara izakomerezamo mu mezi ari imbere.
Ati: "Vuba vuba mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri hazaboneka amasezerano y’amahoro, cyangwa se bigorane habeho imirwano ya kabiri irimo abanya-Syria, aho natwe tuzabasya, maze habeho kumvikana amahoro mu kwa kane cyangwa mu mpera zako."
Mu mujyi wa Kharkiv mu majyaruguru ya Ukraine, akabari gakunzwe kitwa Old Hem - kitiriwe umwanditsi Ernest Hemmingway ufatwa na nyirako nk’intwari - kashenywe n’igisasu cy’Uburusiya.
Ifoto y’uburyo kashenywe yatangajwe cyane ku mbuga nkoranyambaga irerekana inzu yari irimo aka kabari yasenyutse bikomeye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *