Hezbollah Yigambye Ibitero bya Misile yarashe kuri Isirayeli
Yanditswe: Sunday 13, Oct 2024

Abarwanyi ba Hezbollah bavuze ko barashe urufaya rw’ibisasu bya misile ku nkambi y’ingabo za Isirayeli kuri uyu wa gatandatu mu gihe abasirikare bayo bari bahanganye n’uyu mutwe muri Libani no mu ntara ya Gaza, ku munsi wa Yom Kippur ufatwa nk’umutagatifu mu yindi muri karendari y’Abayahudi.
Imijyi yo muri Isirayeli yari ituje, amasoko afunze, nta ndege cyangwa ubundi buryo bwifashishwa mu gutwara abantu bukora. Abanyesirayeli biyirije ubusa basenga ku munsi bafata nk’uwimpongano.
Ariko kubera ko bari ku rugamba bahanganye n’ibitero bya Hamasi na Hezbollah, bagumye ku isibaniro ry’intambara ku mipaka y’amajyepfo n’amajyaruguru y’igihugu.
Ni mu gihe bakomeje kunengwa ko bakomerekeje ingabo z’umuryango w’Abibumbye zishinzwe kurinda amahoro muri Libani.
Hezobollah yapfushije umuyobozi mukuru wayo, abandi benshi bamwungirije bagwa mu bitero by’ingabo za Isirayeli kuva yatangira kurwana n’uyu mutwe muri Libani.
Yatangaje ko ibitero yagabye kuri uyu wa gatandatu byari ku kigo cya gisirikare mu mujyi wa Haifa wo mu majyepfo ya Isirayeli. Abarwanyi ba Hezbollah bavugaga ko bashaka kurasa ku ruganda rw’ibisasu Isirayeli ikoresha mu ntambara.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *