HRW irasaba iperereza ku bwicanyi bwakurikiye Kudeta yaburijwemo muri Kongo
Yanditswe: Monday 27, May 2024

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, urasaba iperereza ku “bwicanyi” bwakurikiye Kudeta yaburijwemo muri Repuburika ya demokarasi ya Kongo.
Human Rights Watch, irasaba Kongo gukora iperereza ku bwicanyi burimo kwihanira ku bagerageje guhirika ubutegetsi muri Kongo kw’itariki ya 19 y’uku kwezi kwa gatanu.
Icyo gihe, abagabo bafite imbunda bateye urugo rwa minisitiri w’ubukungu mbere yo kwerekeza hafi y’ingoro y’igihugu, aho Perezida Felix Tshisekedi akorera mu murwa mukuru w’igihugu Kinshasa.
Ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP, bivuga ko abantu bagera muri 40 batawe muri yombi, abandi bane baricwa. Iyo kudeta yayobowe na Chrisitan Malanga, umunyekongo ufite ubwenegihugu bw’Amerika, uri mu bishwe n’ingabo zishinzwe umutekano.
Umuryango Human Rights Watch, uvuga ko “ingabo zishinzwe umutekano zishe Malanga, mu buryo budasobanutse. Human Rights Watch, ivuga ko yabonye videwo yafashwe n’abasirikare ba Kongo, yerekana “abavugwaho kuba baragize uruhare muri kudeta”, barundanywa bakarasirwa hafi y’ingoro y’igihugu. (AFP)
VOA
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *