skol
fortebet

Igisasu gikomeye cyatewe ku ishuri ryo mu mujyi wa Goma

Yanditswe: Friday 02, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 02 Gashyantare 2024,igisasu cyatewe ku ishuri ribanza i Mugunga,abantu benshi biganjemo abanyeshuri barakomereka.Amakuru aravuga ko cyahitanye umuntu umwe abandi babiri barakomereka.

Sponsored Ad

Abanyamakuru b’abanye-Congo ku mbuga nkoranyambaga bavuze ko icyo gisasu cyaguye mu gace ka Mugunga gaherereye muri Komine Karisimbi; mu gice cy’uburengerazuba bw’Umujyi wa Goma.

Iki gisasu cyatewe cyakomerekeje bikomeye abantu bivugwa ko ari babiri n’umwe wapfuye, gusa amashusho yagiye hanze aragaragaza ko aho cyaguye hari ku ishuri.

Umutwe wa M23 wahise ushinja FARDC,SADC,Wazalendo,FDLR n’ingabo z’u Burundi gutera iki gisasu mu gihe na leta ya RDC yabishinje M23 ndetse ngo cyavuye mu birindiro byayo biri i Kagano.

Umuvugizi w’ingabo za Kongo mu majyaruguru ya Kivu, Lt colonel Guillaume Ndjike yagize ati: “Igisasu cyaguye i Mugunga, kandi ibimenyetso bya mbere dufite byerekana ko igisasu cyarashwe n’umutwe w’iterabwoba wa M23 n’abafatanyabikorwa babo kivuye ku musozi wa Kagano.

Ikipe yacu iri gukora turaza kubaha amakuru arambuye."

M23 biciye muri Perezida wayo, Bertrand Bisimwa yavuze ko “ibisasu biri kuraswa mu gace ka Mugunga ntibiri kuva mu birindiro bya M23, ahubwo biraturuka mu birindiro by’ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa”.

Yavuze ko bijyanye n’iri rasa, ingabo za Leta zikwiye kuryozwa ibitero zikomeje kugaba ku batuye Teritwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo no mu mujyi wa Goma zarasheho uyu munsi.

Ku rundi ruhande,bamwe bavuga ko iki gisasu cyarashwe na FARDC ishaka M23 ihusha igipimo igitera mu mujyi wa Goma bityo ikaba ari kubishinja uyu mutwe kugira ngo idatakarizwa icyizere n’amahanga.

Lawrence Kanyuka uvugira M23 yavuze ko ingabo za leta ya RDC,n’imitwe yindi bafatanije bakomeje kurasa ku baturage muri Mweso, ahamya ko ibiri gukorwa na FARDC bigize ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Andi makuru ari ku mbuga nkoranyambaga aravuga ko ibisasu bibiri aribyo byatewe ku ishuri ribanza rya NENGAPETA i Mugunga mu mujyi wa GOMA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa