skol
fortebet

Ibrahim Traoré umaze kurusimbuka kenshi ubu haravugwa umugambi mpuzamahanga wo kumuhirika

Yanditswe: Wednesday 25, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye Burkina Faso buravuga ko bwavumbuye umugambi mpuzamahanga wo kubuhirika kandi urimo n’ubwicanyi bwakorewe abasivili babarirwa mu magana bukozwe n’inyeshyamba z’abayisilamu muri Kanama.

Sponsored Ad

Bamwe mu banenga n’abasesenguzi ariko bavuga ko aya magambo ari ukugerageza guhishira amakosa ku bwicanyi ndetse n’umutekano mucye mu gihugu.

Abasirikare bafashe ubutegetsi mu 2022 biyemeje kurangiza ikibazo cy’abajihadiste bamaze imyaka myinshi bibasira iki gihugu cyo muri Afurika y’Iburengerazuba kidakora ku nyanja kimwe mu bibazo bavugaga ko ubuyobozi bwa gisivili bwananiwe gukemura. Abanenga n’abasesengura bavuga ko ariko ahubwo ihohoterwa ryiyongereye, bigatuma ubutegetsi buhangayikishwa no kutanyurwa kwa rubanda.

Mu bitero biherutse kuba, inyeshyamba zifatanije na al Qaeda zishe abantu babarirwa mu magana barimo bacukura imyobo (indake) yo kwihishamo hirya no hino mu mujyi wa Barsalogho ku itariki ya 24 Kanama, bituma abaturage bagaragaza uburakari n’intimba mu buryo budasanzwe.

Ubutegetsi nta byinshi bwavuze kuri ubwo bwicanyi, kandi bwanze kwemera amakosa yakozwe n’igisirikare gitegeka abaturage gucukura indake badacungiwe umutekano mu gace karimo ibikorwa by’Abajihadiste.

Minisitiri w’agateganyo w’umutekano, Mahamadou Sana, mu itangazo rye rirerire, yatangaje ko igitero cyo muri Barsalogho yari intambwe ya mbere igamije guteza akaduruvayo no koroshya gucengera kw’abaterabwoba benshi mu murwa mukuru, Ouagadougou.

Iri tangazo ryashinje abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bashyigikiwe n’ubutasi bw’iburengerazuba n’abacanshuro b’i Burayi, umugambi mugari, w’impande nyinshi wo guhungabanya umutekano wateguriwe mu bindi bihugu birimo Cote d’Ivoire, Ghana na Nigeria.

Ubutegetsi ariko nta kimenyetso bwatanze gishyigikira ibirego byabwo nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ivuga.

Umwe mu bakekwaho icyaha, umunyamakuru w’inkuru zicukumbuye akaba anenga ubutegetsi bwa gisirikare, Newton Ahmed Barry, yateye utwatsi ibyo birego byose kuri Facebook.

Yanditse ati: "Nyuma ya Barsalogho, bari bakeneye gushaka ikintu kirangaza bakurikije urwego rw’aya makuba."

Bamwe mu bagize sosiyete sivile n’abasesenguzi babwiye Reuters ko bemeranya n’ibisobanuro bya Barry, ariko ntibashaka ko amazina atangazwa kubera gutinya ko byabagiraho ingaruka cyangwa imiryango yabo.

Umwe mu basesenguzi wavuze ku mutwe ukorana na Al Qaeda wigambye igitero cya Barsalogho, yagize ati: "Ibi ni igerageza ridahwitse ryo kwanga kwemera uruhare mu byabaye, gushinja abatavuga rumwe na leta no kubagira ibyitso bya JNIM."

Reuters ivuga ko ubutegetsi bwahagaritse abatavuga rumwe n’ubutegetsi binyuze mu gushimuta, kwica urubozo no kwandikisha ku gahato abayinenga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa