skol

Ibyo wamenya kuri cya kiraro cyo muri RDC cyaridutse kiri gufungurwa ku mugaragaro

Yanditswe: Wednesday 07, Sep 2022

featured-image

Muri videwo yakwiriye hose,muri RDC ikiraro cyari kigiye gufungurwa ku mugaragaro cyasenyutse kigusha abanyacyubahiro bari baje mu muhango wo kucyegurira rubanda.
Iki kiraro cyari cyubatswe na beto (béton/concrete) ku mugezi mutoya mu gace kamwe k’umurwa mukuru Kinshasa wa Repubulika ya Demokarasu ya Congo.
Iki kiraro cyubatswe bigizwemo uruharen’umugiraneza Hurlaine Badila.
Bivugwa ko iki kiraro cyari cyubatswe n’abantu batari babifitiye ubumenyi buhagije bakaba batarashoboye kumenya (…)

Muri videwo yakwiriye hose,muri RDC ikiraro cyari kigiye gufungurwa ku mugaragaro cyasenyutse kigusha abanyacyubahiro bari baje mu muhango wo kucyegurira rubanda.

Iki kiraro cyari cyubatswe na beto (béton/concrete) ku mugezi mutoya mu gace kamwe k’umurwa mukuru Kinshasa wa Repubulika ya Demokarasu ya Congo.

Iki kiraro cyubatswe bigizwemo uruharen’umugiraneza Hurlaine Badila.

Bivugwa ko iki kiraro cyari cyubatswe n’abantu batari babifitiye ubumenyi buhagije bakaba batarashoboye kumenya urugero rw’isima bari gukoresha mu kubaka iyi beto kugira ngo ikomere neza.

Madamu Badil n’ishirahamwe rye rizwi nka DJCEP,bafashije kubaka iki kiraro muri karitsiye ya Mont Ngafula i Kinshasa amaze kubona ko icyari gihari gishaje.

Madamu Badila yumvikanye abwira abaturage bari baje muri ibyo birori byo gufungura iki kiraro ati:

“Iri shyirahamwe si iryanjye njyeenyine,ahubwo ni iryanyu ababyeyi banjye n’abasaza, abana batoya banjye hamwe n’abo bangana na ba data”.

“Nkeneye ko munshyigikira, kandi nkeneye ko mushyigikira DJCEP n’umutima wanyu wose, kugira ngo twese hamwe dukore iki? Dukore ibiramba”.

Arangije iryo jambo,yahise afata umukasi afungura iki kiraro,ariko cyahise kirindimuka bimwe mu bice byacyo bigwa mu mazi.

Uyu mudamu yagaragaye muri videwo afashe ikoti ry’undi munyacyubahiro bari kumwe kugira ngo ntagwe mu mazi.

Iyi videwo yerekana ko iyi beto yacikiyemo hagati,ikiraro cyose kimanuka mu mazi gusa abaturage bahise baza gutabara aba banyacyubahiro ngo batagwamo.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa