ICC yasohoye impapuro zo guta muri yombi Netanyahu n’uwari minisitiri w’ingabo wa Israel
Yanditswe: Thursday 21, Nov 2024

Kuri uyu wa Kane, itariki 21 Ugushyingo 2024, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwasohoye impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu n’uwahoze ari Minisitiri w’ingabo, Yoav Gallant. Urukiko rwabitangaje kuri X / Twitter .
Inyandiko rwashyize ahagaragara igira iti: "Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rwa ICC rwanze imbogamizi za Leta ya Israel ku bubasha bw’urukiko kandi rusohoye impapuro zo guta muri yombi Benjamin Netanyahu na Yoav Gallant."
Ibi bivuze ko yaba Netanyahu cyangwa Gallant badashobora kujya muri kimwe mu bihugu 120 byashyize umukono kuri Sitati ya Roma nk’uko iyi nkuru dukesha The Jerusalem Post ivuga.
ICC yavuze ko hari impamvu zifatika zemeza ko Netanyahu na Gallant bakoze icyaha cy’intambara cyo kwicisha inzara nk’uburyo bw’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu by’ubwicanyi, gutoteza, n’ibindi bikorwa bya kinyamanswa.
Urukiko ruvuga ko rwabonye impamvu zifatika zemeza ko Netanyahu na Gallant babikoze nkana babujije abaturage b’abasivili ba Gaza kubona ibikoresho by’ibanze, birimo ibiryo, amazi, lisansi, ndetse n’ubuvuzi, binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu.
Ibi bikorwa ngo byateje ibibazo bishyira ubuzima mu kaga, biganisha ku rupfu rw’abasivili bazize imirire mibi no kubura amazi. Guhagarika ibikoresho by’ubuvuzi ngo byanateje imibabaro ikabije, harimo no kubagwa nta kinya.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *