skol
fortebet

Icyifuzo cya Pologne cyo koherereza Indege z’intambara Ukraine cyashyuhije umutwe US na NATO

Yanditswe: Thursday 10, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuwa kane saa kumi n’ebyiri za mu gitondo i Kyiv (isaha imwe n’i Kigali) intabaza ziburira ibisasu zongeye kuvuzwa ngo abantu bikinge ibisasu by’abarusiya byaramutse biraswa ku murwa mukuru.
Uyu ni umunsi wa 15 w’intambara ikomeje muri Ukraine irangwa ahanini n’ibitero by’indege no kurasa imizinga ku mijyi itandukanye.
Aya ni amwe mu makuru y’ingenze yo mu masaha 12 ashize;
Kamala Harris US muri Pologne
Visi perezida wa Amerika Kamala Harris yageze i Warsaw muri Pologne kugira ngo avugane (...)

Sponsored Ad

Kuwa kane saa kumi n’ebyiri za mu gitondo i Kyiv (isaha imwe n’i Kigali) intabaza ziburira ibisasu zongeye kuvuzwa ngo abantu bikinge ibisasu by’abarusiya byaramutse biraswa ku murwa mukuru.

Uyu ni umunsi wa 15 w’intambara ikomeje muri Ukraine irangwa ahanini n’ibitero by’indege no kurasa imizinga ku mijyi itandukanye.

Aya ni amwe mu makuru y’ingenze yo mu masaha 12 ashize;

Kamala Harris US muri Pologne

Visi perezida wa Amerika Kamala Harris yageze i Warsaw muri Pologne kugira ngo avugane imbonankubone n’abategetsi baho ku cyifuzo cyo koherereza Ukraine indege z’intambara.

Iyi ngingo yagaragaje kutumvikana kuri mu bihugu bigize ishyirahamwe ry’ibihugu ryo gutabarana rya OTN/NATO.

Kuwa kabiri Pologne yasabye Amerika ko yatanga indege 20 zayo za MiG-29 zigahagurukira ku kibuga cya gisirikare cya Amerika kiri mu Budage zijya muri Ukraine, ibyo abanyamerika banze.

Kare uyu munsi kuwa kane, minisiteri y’ingabo za Amerika yarushijeho guhakana, ivuga ko ibyo "biteye impungenge zikomeye" zo gutuma intambara yaguka.

Bamwe mu bategetsi muri NATO, bafite ubwoba ko Uburusiya bwafata koherereza indege Ukraine, zivuye muri Pologne cyangwa mu Budage, nk’igitero cya NATO ku Burusiya.

Bimwe mu bihugu bigize OTAN ariko byaba bitekereza ko nubwo Ukraine itari muri uyu muryango ikwiye gutabarwa mu buryo bwose nk’uko nayo ikomeje kubisaba.

Biteganyijwe ko Kamala Harris ahura na perezida Andrzej Duda wa Pologne, na minisitiri w’intebe Justin Trudeau wa Canada nawe uri mu ruzinduko muri Pologne.

Kuki indege Polonge iri gutanga ziteye impungenge NATO?

Izo ndege, zatwarwa n’abapilote ba Ukraine, byashoboka ko zinywera amavuta kandi zigahabwa intwaro ku kigo kinini cy’ingabo zo mu kirere za Amerika kitwa Ramstein airbase kiri mu Budage, cyangwa mu kindi gihugu kiri muri Nato cyegereye Ukraine.

Ibi ni ibivugwa na Marc Weller wigisha amategeko mpuzamahanga muri Kaminuza ya Cambridge.

Yongeraho ko, nk’igihugu cyatewe Ukraine ifite uburenganzira bwo kwirengera. Ko mu buryo bwemewe n’amategeko ishobora kwakira ibikoresho bya gisirikare ngo yirinde.

Ndetse ko ishobora gusaba OTAN kwinjira mu mirwano ikabafasha, cyangwa igashyira mu bikorwa gufunga ikirere cya Ukraine.

Ati: "Ariko Moscow nayo ibona ibitero kuri Ukraine nko kwirwanaho kubera gusatirwa na NATO gusa ikavuga ko iri abantu bo mu bwoko bw’abarusiya bageramiwe no gukorerwa jenoside mu burasirazuba bwa Ukraine.

"Kwinjira uko ariko kose muri iyi ntambara kw’amahanga kuzafatwa na Kremlin nk’igitero cy’intambara kuri bo."

Marc Weller avuga ko kugeza ubu Moscow yihanganiye kuba iburengerazuba baroherereje Ukraine intwaro zisanzwe, ariko ko kuyoherereza indege z’intambara "byaba ari intera ikomeye yo gutuma abarusiya nabo bahita basubiza" OTAN.

Lavrov na Kuleba bageze muri Turkiya kuganira
Ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga Sergei Lavrov w’Uburusiya na Dmytro Kuleba wa Ukraine bose kuwa gatatu bageze muri Turkiya aho biteganyijwe ko batangira ibiganiro byo gushaka amahoro.

Ibiganiro byabo biraba none kuwa kane mu mujyi wa Antalya ku butumire bwa minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Turkiya Mevlut Cavusoglu.

Ibi biganiro nibyo bya mbere bihuje abakuru b’ububanyi n’amahanga kuva Uburusiya bwatera Ukraine mu byumweru bibiri bishize.

Andi makuru

Abategetsi muri White House batangaje ko Uburusiya bushobora gukoresha intwaro z’ubumara (chemical and biological weapons) mu bitero ku basivile mu minsi iri imbere.

Ni nyuma y’uko kuwa gatatu minisiteri y’ingabo y’Uburusiya nayo yatangaje ko ingabo za Ukraine zajyanye toni 80 za ammonia (ikorwamo bene izo ntwaro) mu mujyi wa Kharkiv.

Perezida wa Ukraine we akomeje gusaba ibihugu by’iburengerazuba gufunga ikirere cya Ukraine, mu gihe yerekanaga amashusho y’igitero avuga ko abarusiya bagabye ku bitaro by’abasivile mu mujyi wa Mariupol.

Abategetsi ba Ukraine basabye kompanyi zindi zikomeye zirenga 50 zigikorera mu Burusiya guhagarika ibikorwa byazo, izo zirimo Johnson & Johnson ikora imiti, Bridgestone, Yokohama na Pirelli zikora amapine, gusa zimwe muzo bavuze nka Nestle na Sony zo zahise zibikora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa