skol
fortebet

Icyogajuru cya Koreya ya Ruguru cyashwanyukiye mu nyanja

author-image

Yanditswe na: Joseph Iradukunda
Kuwa: Wednesday 31, May 2023

Icyogajuru cya Koreya ya Ruguru cyashwanyukiye mu nyanja

Sponsored Ad

skol

Koreya ya Ruguru kuri uyu wa Gatatu yagerageje icyogajuru cya gisirikare cyari kigamije kujya kiyiha amakuru y’ubutasi, ariko kiza gupfuba.

Leta ya Koreya ya Ruguru yatangaje ko mu minsi ya vuba izongera kugerageza icyo cyogajuru cyiswe Chollima-1.

Icyogajuru cyashwanyutse kikimara guhaguruka kubera ibibazo bya moteri yatumye igice cyo hasi n’icyo hejuru by’icyogajuru bidatandukana uko bikwiriye.

Bivugwa kandi ko ikoranabuhanga rya moteri y’icyo cyogajuru ryari riri ku rwego rwo hasi, mu gihe n’ibikomoka kuri peteroli cyakoreshaga bitari byizewe neza.

Ikigo gishinzwe ibyogajuru muri Koreya ya Ruguru cyatangaje ko kigiye gukora igenzura ku cyatumye icyo cyogajuru gipfuba, mbere yo kugerageza ikindi.

Iki cyogajuru nicyo cya mbere cy’ubutasi bwa gisirikare Koreya ya Ruguru yari yohereje mu kirere.

U Buyapani buherutse guha gasopo Koreya ya Ruguru nyuma y’uko itangaje ko hari icyogajuru iteganya kohereza mu isanzure, aho bwavuze ko nihaba ikosa kikinjira mu kirere cyabwo bazagihanura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa