skol
fortebet

Ifoto igaragaza abana ba Cristiano Ronaldo bagiye ku ishuri yakoze benshi ku mutima

Yanditswe: Saturday 11, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abana ba rutahizamu Cristiano Ronaldo bose uko ari 4 batangiye ishuri mu mujyi wa Manchester nyuma y’aho uyu mugabo asinyiye ikipe y’aho ya United amasezerano y’imyaka 2 ashobora kwiyongeraho umwe.
Aba bana barerwa cyane n’umukunzi w’uyu rutahizamu, Georgina Rodriguez,bamaze gutangira ishuri aho hashyizwe hanze ifoto bari kumwe bitegura kujya ku ishuri cyane ko bari bambaye imyenda y’ishuri.
Ronaldo afite abana 4 barimo imfura ye Cristiano Jr w’imyaka 11, Mateo n’impanga ye Eva Maria b’imyaka 4 (...)

Sponsored Ad

Abana ba rutahizamu Cristiano Ronaldo bose uko ari 4 batangiye ishuri mu mujyi wa Manchester nyuma y’aho uyu mugabo asinyiye ikipe y’aho ya United amasezerano y’imyaka 2 ashobora kwiyongeraho umwe.

Aba bana barerwa cyane n’umukunzi w’uyu rutahizamu, Georgina Rodriguez,bamaze gutangira ishuri aho hashyizwe hanze ifoto bari kumwe bitegura kujya ku ishuri cyane ko bari bambaye imyenda y’ishuri.

Ronaldo afite abana 4 barimo imfura ye Cristiano Jr w’imyaka 11, Mateo n’impanga ye Eva Maria b’imyaka 4 na Alana Martina w’imyaka 3.

Uyu muryango wari umenyereye kuba mu Butaliyani wimukiye mu Bwongereza kuba hafi ya Ronaldo cyane ko uyu mukinnyi aho agiye hose ajyana n’umuryango we.

Cristiano Jr wakinaga mu ikipe y’abana ya Juventus’ yavukiye muri America muri 2010 ku mubyeyi utaramenyekana aho bivugwa ko hakoreshejwe igikorwa cyo guhuza intanga.

Ronaldo w’imyaka 36 yavuye muri United muri 2009 yerekeza muri Real Madrid kuri miliyoni 80 z’amapawundi ariko ubu yayigarutsemo muri 2021 nyuma y’imyaka 12.

Abana ba Ronaldo batangiye ishuri mu Bwongereza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa