skol
fortebet

IFOTO Y’UMUNSI: Abasirikare biswe aba "FDLR"batunguye benshi kubera ubuzima barimo

Yanditswe: Thursday 09, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Bamwe mu barwanyi bivugwa ko ari abo mu mutwe wa FDLR bivugwa ko bari gufatanya na FARDC guhangana na M23, bagaragaye bamaze kurira mu isafuriya.
Ifoto ikomeje gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, yagaragaje aba barwanyi bamaze kurya gusa uwashyize hanze iyi foto yemeje ko ari FDLR.
Uwitwa Faith Gatako, umwe mu bashyize kuri Twitter iyi foto, yagize ati “Bamwe mu barwanyi b’umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ubu bari kurwanira FARDC mu kuranya M23, bafotowe bicaye mu rugo rw’umuturage (...)

Sponsored Ad

Bamwe mu barwanyi bivugwa ko ari abo mu mutwe wa FDLR bivugwa ko bari gufatanya na FARDC guhangana na M23, bagaragaye bamaze kurira mu isafuriya.

Ifoto ikomeje gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, yagaragaje aba barwanyi bamaze kurya gusa uwashyize hanze iyi foto yemeje ko ari FDLR.

Uwitwa Faith Gatako, umwe mu bashyize kuri Twitter iyi foto, yagize ati “Bamwe mu barwanyi b’umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ubu bari kurwanira FARDC mu kuranya M23, bafotowe bicaye mu rugo rw’umuturage w’umunye-Congo bari kurya ubugari n’ibishyimbo, uwo muturage yari yatekeye umuryango we.”

Bivugwa ko aba barwanyi barimo Majoro Bizabishaka usanzwe ari Umuyobozi wungirije ushinzwe ubutasi muri FDLR akaba anaherutse kugirwa umuhuzabikorwa mu kigo cya Camp Rumangabo.

Ubwo yari mu kiganiro cy’umutekano n’abanyamakuru I Kinshasa kuwa 30 Gicurasi 2022,Umuvugizi w’Igisirikare cya RDC, Gen Maj Léon-Richard Kasonga, yavuze ko ubu FDLR ari umutwe utakiriho kuko ngo bawukubise inshuro, ubu abasigaye akaba ari abantu baba bishakira ibyo kurya gusa.

Yagize ati "Muri iki gihugu ni abasirikare bangahe bapfiriye ku rugamba bari kurwanya FDLR? Ni abagabo bangahe, ababyeyi, abana bacu, abasore n’abakobwa biciwe muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Epfo mu bikorwa byo kurwanya FDLR?"

Yakomeje ati "Twarwanyije ibyo byihebe dushishikaye kandi dufite umuhate ku buryo twabitsinze ku butaka bwacu, ku buryo abo bantu uyu munsi nta kibazo bateye ibihugu bakomokamo."

"Dushobora gufata icumi, icyenda cyangwa umunani bari ahantu runaka bari gushaka ibyokurya cyangwa imiti kugira ngo babone uko bakwiberaho, ariko mu buryo ubwo aribwo bwose, nta muntu bashobora guhungabanyiriza umutekano yewe n’uw’aho bakomoka."

Gen Maj Léon-Richard Kasonga yavuze ko FDLR imeze nk’umutwe wa Lord’s Resistance Army wayoborwaga na Joseph Kony warwanyaga ubutegetsi bwa Uganda ariko ubu ukaba warabaye amateka.

Ibitekerezo

  • Ibi byatungura utarabaye mu ishyamba. Mwebwe abasivile mutungurwa na byinshi, ibi se igitangaza kibirimo ni ikihe kumuntu uzi igisirikari?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa