skol
fortebet

Igisirikare cya Amerika cyemerewe gukoresha ikoranabunga ry’ubwenge bukorano AI

Yanditswe: Wednesday 06, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo cy’Ikoranabuhanga cya Meta, kuri uyu wa Mbere cyatangaje ko cyemereye Guverinoma n’igisirikare cya Amerika gukoresha ikoranabuhanga ryacyo ry’ubwenge bukorano (AI) mu bikorwa bya gisirikare no gucunga umutekano w’igihugu.

Sponsored Ad

Iki cyemezo cyaje gitandukanye na politiki yari isanzwe iriho y’iyi sosiyete itemeraga ikoreshwa ry’uburyo bw’ikoranabuhanga bwayo buzwi nka Llama mu bikorwa bya gisirikare, intambara n’inganda zikora intwaro kirimbuzi.

Perezida wa Meta ushinzwe ibikorwa mpuzamahanga, Nick Clegg, yavuze ko iri koranabuhanga rizafasha Amerika gucunga umutekano mu nzego zitandukanye.

Yagize ati “Rishobora gufasha mu koroshya no gutegura igenamigambi, gukurikirana inkunga ziterwa ibikorwa by’iterabwoba no gukomeza umutekano w’ikoranabuhanga.”

Umuvugizi wa Meta kandi yavuze ko n’ibindi bihugu by’inshuti za Amerika mu by’ikoranabuhanga nka Canada, Australia, Nouvelle Zelande n’u Bwongereza, bizemerezwa gukoresha iri koranabuhanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa