skol
fortebet

Igisirikare cya Israel cyagabye ibitero byeruye no muri Yemen

Yanditswe: Monday 30, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Igisirikare cya Israel kivuga ko cyagabye ibitero byinshi byo mu kirere ku birindiro by’inyeshyamba z’Aba-Houthi muri Yemen, ibikomeje kongera amakimbirane yagutse mu karere nyuma y’ibitero bya Israel byibasiye Gaza na Liban .

Sponsored Ad

Kuri iki Cyumweru, igisirikare cyatangaje ko indege nyinshi zirimo indege z’indwanyi, zagabye igitero ku rugomero rw’amashanyarazi n’inyubako zo ku byambu bya Ras Isa na Hodeidah.

Igitero cyahitanye byibuze abantu bane, barimo umukozi umwe w’icyambu n’abashakashatsi batatu bo ku rugomero rw’amashanyarazi nk’uko byatangajwe na Televiziyo ya Al Masirah ikorana n’Aba-Houthi. Abaturage bavuga ko ibitero by’indege kandi byaciye amashanyarazi mu bice byinshi bya Hodeidah.

Iki gitero cyabaye nyuma y’umunsi umwe Aba-Houthi bavuze ko barashe misile ya ballistique ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Ben Gurion hafi ya Tel Aviv muri Israel.

Kuri iki Cyumweru, inama nkuru ya politiki y’Aba-Houthis yavuze ko ibitero bya Israel bitazahagarika “inkunga yabo ku baturage ba Palesitine”.

Israel mbere yari yarateye icyambu cya Hodeidah muri Nyakanga nyuma y’igitero cya drone Aba-Houthi bagabye muri Israel gihitana umusivili i Tel Aviv.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa