skol
fortebet

Igisirikare cya Kongo na M23 bakomeje imirwano ikaze mu majyepfo ya Teritwari ya Lubero

Yanditswe: Thursday 05, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’imirwano yiriwe umunsi wose kuwa Gatatu, muri iki gitondo cyo kuwa Kane, itariki 5 Ukuboza 2024, amakuru avuga ko imirwano yongeye gutangira guhera saa yine za mu gitondo, i Kaseghe na Mighobwe, hafi ya komini yo mu cyaro ya Kirumba, hagati yinyeshyamba za M23 na FARDC hamwe na Wazalendo .

Sponsored Ad

Ejo ku wa Gatatu ingabo za leta zishyigikiwe na Wazalendo zavuze ko zashoboye gufata imidugudu ya Mighobwe na Kaseghe. Indi mirwano yabaye muri parike y’igihugu ya Virunga mu majyaruguru ya Goma hafi ya Kalake nk’uko amakuru aturuka muri sosiyete sivile agera kuri Kivu Morning Post.

Uyu ni umunsi wa kane wikurikiranya w’imirwano hagati y’impande zombi zakabaye ziri kubahiriza agahenge kasabwe n’Ibiganiro bya Luanda.
3
Hagati aho uruhande rwa M23 ruheruka kuvuga kuri iyi mirwano ikaze, yongeye kwaduka hagati ya yo na FARDC n’abafatanyabikorwa bayo muri Lubero, kuwa Kabiri ushize ubwo Umuvugizi Laurence Kanyuka yavugaga ko batewe mu birindiro byabo muri Lubero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa