skol
fortebet

Igisirikare cya RDC cyavuze umubare w’ingabo zihariye z’u Rwanda ziri ku butaka bwabo

Yanditswe: Thursday 09, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Igisirikare cya RDC cyasohoye itangazo rirambuye kivuga ko ingabo 500 zidasanzwe z’u Rwanda ziri ku butaka bwayo zije gufasha umutwe wa M23 uri kurwanya ingabo z’iki gihugu.
Mu itangazo ryayo ryo kuwa gatatu nijoro, FARDC yashinje u Rwanda kohereza abasirikare 500 bo mu ngabo zidasanzwe gufasha M23, ivuga ko abo baje bambaye imyenda y’icyatsi kibisi n’umukara.
Iri tangazo ryasohowe na Gen. Sylivain Bamusa Ekenge umuvugizi wungirije wa FARDC akaba n’Umuvugizi wungirije wa Kivu y’Amajyaruguru. (...)

Sponsored Ad

Igisirikare cya RDC cyasohoye itangazo rirambuye kivuga ko ingabo 500 zidasanzwe z’u Rwanda ziri ku butaka bwayo zije gufasha umutwe wa M23 uri kurwanya ingabo z’iki gihugu.

Mu itangazo ryayo ryo kuwa gatatu nijoro, FARDC yashinje u Rwanda kohereza abasirikare 500 bo mu ngabo zidasanzwe gufasha M23, ivuga ko abo baje bambaye imyenda y’icyatsi kibisi n’umukara.

Iri tangazo ryasohowe na Gen. Sylivain Bamusa Ekenge umuvugizi wungirije wa FARDC akaba n’Umuvugizi wungirije wa Kivu y’Amajyaruguru.

Iri tangazo rivuga ko Ingabo z’u Rwanda zahinduye impuzankano y’abasirikare barwo nyuma y’uko ifashe abasirikare 2 barwo bari ku ruhande rwa M23 yita "ibyihebe".

Rivuga ko binjiye bambaye impuzankano y’icyatsi cyijimye ndetse bambaye n’ingofero zisanzwe zambarwa n’abasirikare ba RDF badasanzwe.

Leta y’u Rwanda yahakanye kenshi ko ifasha umutwe wa M23, ishimangira ko ikibazo cyayo ari ikibazo cy’imbere muri DR Congo.

Umutwe wa M23 nawo kuwa gatatu wasohoye itangazo ushinja leta “guhitamo inzira y’intambara”, n’ingabo zayo hamwe na MONUSCO gufatanya n’umutwe wa FDLR mu bitero bayigabyeho.

Iri tangazo rigira riti: “Uku guhitamo intambara kwa leta ya Congo aho guhitamo ibiganiro by’amahoro, biteje akaga ku kugaruka vuba kw’amahoro mu burasirazuba bwa RDC”.

Hagati aho FARDC yatangaje ko imyanzuro y’inama y’abagaba b’ingabo yaberaye i Goma ku gushinga umutwe w’ingabo z’akarere wo kurwanya inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo izashyirwa hamwe n’inzobere za gisirikare n’abakuru b’ingabo mu nama izabahuza hagati ya tariki 15 na 19 z’uku kwezi i Nairobi muri Kenya, mbere y’uko byemezwa n’abakuru b’ibihugu by’akarere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa