skol

Igisirikare cya Uganda cyigambye kwica ibihumbi by’abarwanyi ba ADF gikoresheje indege

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 4 December 2021

Igisirikare cya Uganda, Uganda People’s Defence Forces[UPDF], kivuga ko ibitero by’indege cyagabye ku barwanyi ba Allied Democratic Front canke ADF, muri Republika ya Demokrasi ya Kongo byageze ku cyari kigamijwe.

Ngo ibyo bitero byashoboye gusenya inkambi z’abarwanyi ba ADF ku buryo "hasize ubuzima abagera ku bihumbi".

Ni ibitero byagabwe ku bufatanye bw’abasirikare ba leta za Uganda na Kongo bigamije guca intege ADF mu birindiro byayo i Yayuwa, Tondoli, Beni One na Beni Two, nk’uko biri mu itangazo ry’igisirikare cya Uganda.

Icyo gikorwa cya gisirikare cyiswe "Operation Suja" cyatangiye ku wa kabiri hagabwa ibitero by’indege hamwe n’intwaro ziremereye muri Kongo, biraswa n’igisirikare cya Uganda.

Amagana y’abasirikare barwanira ku butaka, ibimodoka bitamenwa hamwe na bya muzinga (tanks/chars de combat) byarakurikiye biciye ku mupaka ibihugu byombi bihana, mu burengerazuba bwa Uganda.

Major General Kayanja Muhanga, umugaba w’ingabo za Uganda muri icyo gikorwa, yavuze ko icyo gikorwa kizajya gisuzumwa buri mezi abiri kugira ngo harabwe aho guca intege abo barwanyi bigeze.

Abasirikare ba Uganda bashinze ibirindiro rwagati ahitwa Mukakati, ku birometero nka 18 imbere muri Kivu ya ruguru, nk’uko urwo rwandiko rukomeza rubivuga.

UPDF yasohoye amafoto ya mbere y’icyo gitero mu gihugu baturanye, yerekana imirongo y’abasirikare barimo baratambuka, abaturage babaramutsa bari iruhande mu bimodoka.

Uganda ishinja ADF - ikorana na Islamic State - kugaba urukurikirane rw’ibitero by’ibisasu mu murwa mukuru Kampala no mu nkengero yawo mu byumweru bishize.

Ibyo bitero, harimo n’ibisasu byaturikijwe n’abiyahuzi, byahitanye abantu bane abandi benshi barakomereka.

ADF, umutwe w’abarwanyi watangiriye muri Uganda, umaze imyaka irenga 20 ukorera mu majyepfo ya Kongo.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida Nyusi yasuye ingabo z’u Rwanda ziri i Afungi na Palma...

Ku wa Gatanu, Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi yasuye Ingabo z’u Rwanda...
22 January 2022 0

Ghana: Abantu benshi baburiye ubuzima mu guturika gukomeye kwatewe...

Abantu bagera kuri 17 bamaze kubarurwa ko bapfiriye mu guturika guhambaye...
21 January 2022 0

Liberia: Abantu 29 bapfiriye mu mubyigano wabereye mu Kiliziya

Minisiteri y’itangzamakuru muri Liberiya ivuga ko abantu bagwiriranye mu...
20 January 2022 0

RDC: Inyeshyamba za Mai Mai zishe abasirikare ba Leta batatu...

Abasirikare batatu ba leta ya Kongo barimo ufite ipeti rya Majoro baguye mu...
18 January 2022 0

Ubwongereza bwemeje ko burimo kohereza intwaro zo kurwana kuri...

Ubwongereza burimo koherereza Ukraine ibisasu bya misile biraswa mu ntera...
18 January 2022 0

FARDC yemeje ko yafashe Benjamin Kisokeranio wari mu bayobozi ba...

Ku wa kabiri, Benjamin Kisokeranio, umwe mu bayobozi b’umutwe w’inyeshyamba...
14 January 2022 0