skol
fortebet

Igitero cya Israel yihorera kuri Hamas cyakubise inkambi y’impunzi i Rafah

Yanditswe: Monday 27, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’ubuzima ya Gaza igenzurwa na Hamas yavuze ko abantu babarirwa muri za mirongo bishwe cyangwa bagakomereka bitewe n’igiturika mu nkambi y’impunzi yo mu gace ka Rafah.

Sponsored Ad

Igisirikare cya Israel (IDF) cyavuze ko cyakoze igitero cyo mu kirere kigambiriye urugo rwa Hamas ruri muri ako gace. Cyavuze ko kirimo gusuzuma ibyabaye.

Mbere yaho ku cyumweru, Hamas yarashe ibisasu umunani bya rokete bivuye i Rafah byerekeza ku mujyi wa Tel Aviv muri Israel, ibyo ni byo bitero bya mbere byo mu ntera ndende bigabwe kuri uwo mujyi kuva muri Mutarama (1) uyu mwaka.

Videwo zo mu majyepfo ya Gaza zigaragaza igiturika kinini n’imiriro ikaze irimo kugurumana.

Hamas yavuze ko igitero cya Israel cyo mu kirere cyakubise ku nkambi y’Abanye-Palestine bavuye mu byabo bari mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Rafah, kure y’ahari haherutse kubera ibikorwa bya gisirikare kandi ho mu gace katangajwe ko gatekanye kuburyo kakorerwamo ubutabazi.

Hamas yavuze ko abagore n’abana bari mu bapfuye.

IDF yavuze ko yagambiriye intagondwa za Hamas zo muri ako gace, inavuga ko ibizi ko hari amakuru ko icyo gitero cyakongeje umuriro wagiriye nabi abasivile.

IDF yavuze ko irimo gusuzuma ibyabaye ariko yavuze ko yakoresheje intwaro zidahusha ubwo yarasaga ku bo byemewe mu mategeko kurasaho.

Mu itangazo, IDF yavuze ko "yishe" abategetsi babiri bo ku rwego rwo hejuru ba Hamas – Yassin Rabia Rabia na Khaled Nagar Nagar – mu gitero "kidahusha" cyo kirere "mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Rafah".

Minisiteri y’ubuzima ya Gaza igenzurwa na Hamas yavuze ko abantu 35 bishwe naho abandi babarirwa muri za mirongo barakomereka mu gitero cya Israel cyo mu kirere.

Umuvugizi w’umuryango w’ubutabazi wo muri Palestine wa Croissant-Rouge, wasubiwemo n’ibiro ntaramakuru Associated Press, yavuze ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera.

Ni mu gihe ibikorwa byo gushakisha no gutabara bikomeje mu gace ka Tal al-Sultan ko muri Rafah, kari mu ntera ya kilometero hafi ebyiri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba uvuye rwagati mu mujyi wa Rafah.

Uwabibonye yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko agace kose gatuwemo k’i Tal al-Sultan "kahiye".

Undi wabibonye, witwa Fadi Dukhan, yavuze ukuntu yari yicaye ku muryango w’inzu ubwo yumvaga igiturika.

Yabwiye Reuters ati: "Mu buryo butunguranye twumvise urusaku rwa misile.

"Twirukanse tubona umuhanda wuzuye umwotsi. Nta kintu na kimwe twabonye."

Yongeyeho ko ubwo yinjiraga mu nzu, nta muntu n’umwe yasanze mu nzu ariko nyuma yaho abona "umukobwa n’umusore bari bacitsemo uduce".

Mbere yaho ku cyumweru, impuruza ziburira ku gitero cyo mu kirere zumvikanye muri Tel Aviv, ubwo igice cyo rwagati muri Israel cyagabwagaho igitero n’ibisasu bya rokete bya Hamas, byarasiwe hafi y’i Rafah.

Ibisasu umunani bya rokete bimwe byafashwe n’ubwirinzi bw’ikirere bya Israel cyangwa bigwa mu mirima.

Igitero cya gisirikare cya Israel cyarakomeje muri Rafah, nubwo urukiko mpuzamahanga rwa ICJ ku wa gatanu rwategetse ko kigomba guhagarara.

Ibyo bisasu bya rokete bigaragaza inkeke Hamas igiteje ku bantu bo muri Israel, nubwo nta bantu batangajwe ko bakomeretse.

Binagaragaza ingorane zugarije igisirikare cya Israel, mu gihe gikomeza gutera intambwe kure mu majyepfo ya Gaza gukura Hamas mu cyo cyita "indiri ya nyuma nini" yayo.

Icyo gitero cya rokete cyabaye mbere y’ibindi biganiro bigamije agahenge hagati ya Israel na Hamas, byitezwe gusubukurwa mu cyumweru gitaha.

Ishami rya gisirikare rya Hamas ryavuze ko ryabikoze mu gusubiza ku "itsembatsemba ry’abasivile".

Mu byumweru hafi bitatu bishize, Israel yatangiye igitero cy’i Rafah cyari kimaze igihe kirekire cyitezwe, isezeranya gusenya batayo zisigaye za Hamas ziriyo.

Israel yemeza ko abashimuswe b’Abanya-Israel banafungiwe muri uwo mujyi.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko Abanye-Palestine barenga 800,000 bahunze bava i Rafah kuva icyo gitero cyatangira.

Abantu bagera hafi kuri miliyoni 1.5 ni bo bari basanzwe bikinze muri uwo mujyi, aho bari barahungiye imirwano yaberaga mu bindi bice bya Gaza.

Igikorwa cya gisirikare cya Israel muri Gaza cyatangiye nyuma yuko abagabo bitwaje imbunda bayobowe na Hamas bateye mu majyepfo ya Israel ku itariki ya 7 Ukwakira (10) mu 2023, bica abantu hafi 1,200, bashimuta abandi 252 babajyana muri Gaza.

Minisiteri y’ubuzima ya Gaza igenzurwa na Hamas ivuga ko kuva icyo gihe, Abanye-Palestine hafi 36,000 bamaze kwicirwa mu ntambara.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa