skol

Imashini zohereza amavuta muri moteri zari zifunze: Raporo y’iperereza ku mpanuka y’indege yahitanye abantu 260

Yanditswe: Saturday 12, Jul 2025

featured-image

Raporo y’ibanze ku cyateye impanuka y’indege ya Air India yabaye ku wa 12 Kamena 2025 igahitana abantu 260, barimo 241 muri 242 bari mu ndege yashyizwe hanze.

Ni indege ya Boeing 787-8 Dreamliner yahanutse nyuma y’igihe gito ihagurukiye mu Mujyi wa Ahmedabad wo mu Burengerazuba bw’u Buhinde igiye i Londres mu Bwongereza.

Mu bari bayirimo harokotsemo umuntu umwe. Ni Umuhinde ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza witwa Vishwashkumar Ramesh.

Nk’uko amategeko y’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe iby’indege za gisivili (ICAO) abiteganya, raporo y’ibanze ku byabaye iba igomba kumurikwa nyuma y’iminsi 30 impanuka ibaye.

Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko imashini zifasha kohereza amavuta muri moteri z’indege zari zifunze, ibyatumye moteri zose zihagarara mbere y’uko indege ihanuka.

Amajwi yafashwe yumvikanye abapilote bari batwaye iyo ndege basigana, batazi ibiri kuba, kuko humvikanye umwe abaza mugenzi we ati ‘kubera iki wahafunze’ undi arasubiza ati ‘ntabyo nakoze’. Icyakora ntihamenyekanye uwabazaga undi.

Ntabwo iyi raporo itanga umwanzuro ngo hamenyekane icyatumye iyo mashini yohereza amavuta muri moteri yifunga. Ni ibintu bikomeje kwibazwaho cyane ndetse Air India igasabwa ibosobanuro.

Ababuze ababo batangaje ko nubwo hagaragara icyateje impanuka bitabamara agahinda batewe no kubura ababo. Umwe ati “Turacyababaye cyane ndetse turacyari mu rujijo. Turacyagerageza kwakira ibyabaye nubwo bigoye.”

Kugeza ubu iperereza riracyakomeje ngo hamenyekane icyabaye ngo izo mashini zifunge ndetse n’ababigizemo uruhare. Bitehanyijwe ko raporo yuzuye izatangwa nyuma y’umwaka.

Iyi ndege yari itwawe n’abapilote babiri barimo Capt Sumeet Sabharwal w’imyaka 56 wari umaze imyaka 30 akorera Air India. Yari amaze kugenda amasaha 15.638 mu kirere harimo amasaha angana na 8.596 yari amaze muri Boeing 787.

Uyu mupilote yabaga i Mumbai ndetse yapfuye yaratangiye gushaka uko yajya mu biruhuko by’izabukuru.

Yari ari kumwe na First Officer Clive Kunder w’imyaka 32. Uyu yari amaze kugera ku masaha 3.403. Yinjiye muri Air India mu 2017.

Bose babaga i Mumbai ndetse amakuru avuga ko bari bageze i Ahmedabad mbere y’umunsi umwe ngo indege ihaguruke. Kunder ni we wari utwaye mu gihe Capt Sabharwal ari we wari kugenzura indege. Bose bari bapimwe bigaragara ko bameze neza.

Mu bapfuye harimo Abahinde 169, Abongereza 53, Abanya-Portugal barindwi, Umunya-Canada umwe ndetse n’abandi bantu 12 bakora mu ndege.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa