skol
fortebet

Iminsi ibaye 8 M23 na FARDC bari kurwana mu buryo budakuraho ahitwa Lubero

Yanditswe: Monday 09, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 9 Ukuboza 2024, ni umunsi wa munani wikurikiranya w’imirwano ikaze ikomeje gusakiranya abarwanyi ba M23 n’Ingabo za FARDC zifatanyije na Wazalendo mu Mudugudu wa Kimaka mu majyepfo ya Teritwari ya Lubero.

Sponsored Ad

Mu gitondo cya kare, uyu munsi kandi havuzwe imirwano mu gace ka Kaseghe, bivugwa ko ari ahantu h’ingenzi ku mpande zombi zihanganye.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere, inyeshyamba zasahuye amaduka y’abaturage b’abasivili rwagati muri Kaseghe, mu gihe abantu babiri bapfuye bazize igisasu barashweho kuri iki Cyumweru twaraye dusoje.

Hagati aho, Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo kirigamba gufata Umudugudu wa Luofu, wo muri Teritwari ya Lubero, ahantu h’ingenzi h’ihuriro ry’imihanda myinshi y’ingenzi nk’uhuza Kaseghe na Matembe.

Mu Mudugudu wa Luofu kandi, Umuyobozi wawo, Faustin Balolage Mirindi, yatawe muri yombi na FARDC ashinjwa gufatanya n’umutwe wa M23, aho bivugwa ko bamusanganye impuzankano z’uyu mutwe ubu akaba afunzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa