skol

Imodoka yari ijyanye abantu ku isoko yahanutse ku musozi abari bayirimo barapfa

Yanditswe: Monday 07, Aug 2023

featured-image

Ubuyobozi muri Maroc buravuga ko abantu 24 bapfiriye mu mpanuka y’imodoka ya minibus bagendagamo yaguye mu kibaya ivuye ku misozi.

Ibitangazamakuru byaho bivuga ko iyi modoka yajyanaga abantu ku isoko muri Maroc rwagati, ubwo yagwaga iturutse hejuru.

Icyateye iyi mpanuka yari mu muhanda ujya mu mujyi wa Demnate, munsi y’imisozi ya Atlas, ntikiramenyekana.

Bivugwa ko ari imwe mu mpanuka mbi cyane yabaye muri iki gihugu. Maroc ifite amateka mabi mu kugira imihanda iri habi.

Ifoto yerekana iyi modoka yaguye munsi y’’umuhanda.

Nk’uko ibiro ntaramakuru AFP bibitangaza, Youssef Makhloufi, umuyobozi w’ibitaro bya Demnate, yagize ati: "Abagenzi bose barapfuye."

2M yavuze ko abagore babiri n’umwana bari mu baguye mu mpanuka.

Ihuriro mpuzamahanga ry’ubwikorezi rivuga ko mu 2020, impuzandengo y’abantu umunani ku munsi bapfira mu mpanukza zo mu mihanda ya Maroc.

Muri Werurwe uyu mwaka, abantu 11 barapfuye ubwo imodoka yabo yagongag igiti mu cyaro cya Maroc. AFP ivuga ko umwaka ushize abantu 23 bapfuye ubwo bisi bari barimo yahanukaga mu burasirazuba bwa Casablanca.

Muri 2020, Maroc yashyizeho Ikigo cy’igihugu gishinzwe umutekano wo mu muhanda kugira ngo gikaze ingamba z’umutekano wo mu muhanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa