skol
fortebet

Impamvu yateye igihugu cya Mali kwikura muri G5 Sahel yamenyekanye

Yanditswe: Monday 16, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Igihugu cya Mali cyatangaje ko kivuye mu ihuriro ry’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika bifite umugambi wo kurwanya iterabwoba.

Sponsored Ad

Igihugu cya Mali cyatangaje ko kivuye mu ihuriro ry’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika bifite umugambi wo kurwanya iterabwoba.

Impamvu nyamukuru yateye Mali gufata uyu mwanzuro ngo n’uko yakuwe ku buyobozi bw’iryo huriro G5 Sahel n’ibihugu bya Moritaniya, Cadi, Burkina Faso na Nijeri.

Mali yiregura ivuga ko inama y’abakuru b’igihugu bya G5 Sahel yari yategekanijwe kuba mu kwezi kwa kabiri 2022 i Bamako yari guha Mali ubuyobozi bw’uwo muryango. Ariko amezi agiye kuba 4 ntagikozwe.

Leta ya Mali yavuze ko ibihugu bimwe byo muri G5 Sahel bidashaka ko iyobora Perezidansi y’uwo muryango. Ivuga kandi ko hari igihugu gikorera inyuma y’ako karere kigomba gukumira Mali. Ariko icyo gihugu nticyavuzwe izina.

Kuva mu kwezi kwa mbere, Mali iri mu bihano by’ubukungu n’ibya kidiporomasiya yafatiwe na CEDEAO kuko abasirikare bafashe ubutegetsi batihutiye kubusubiza abaturage . ni nyuma ya za kudeta zabaye muri icyo gihugu.

Umuryango wa G5 Sahel ubwawo ufite abasirikare hafi 5.000.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa