Abategetsi b’igihugu cy’Uburusiya bavuze ko iterabwoba bitari mu byaba byateye impanuka y’indege yabo itwara abasirikare. Iyi yahitanye abantu 92 bari muri iyi ndege ntihagira urokoka.
Minisitiri w’ Uburusiya ushinzwe ubwikorezi Maxim Sokolov, mugitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 26 Ukuboza 2016 , yavuze ko bakeka ko iyi mpanuka yatewe n’ ikosa ry’ umupilote cyangwa ikibazo cya tekinike.
Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Ukuboza 2016. Indege yari itwaye abantu 92 barimo ingabo (...)
Abategetsi b’igihugu cy’Uburusiya bavuze ko iterabwoba bitari mu byaba byateye impanuka y’indege yabo itwara abasirikare. Iyi yahitanye abantu 92 bari muri iyi ndege ntihagira urokoka.
Minisitiri w’ Uburusiya ushinzwe ubwikorezi Maxim Sokolov, mugitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 26 Ukuboza 2016 , yavuze ko bakeka ko iyi mpanuka yatewe n’ ikosa ry’ umupilote cyangwa ikibazo cya tekinike.
Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Ukuboza 2016. Indege yari itwaye abantu 92 barimo ingabo n’ abanyamakuru yarohamye mu nyanja yirabura.
Iyi ndege yakoze impanuka nyuma y’ iminota ibiri gusa ihagurutse ku kibuga cy’ indege cy’ ahitwa I Sochi mu Burusiya. Harakekwa ko abari bayirimo bose barimo abakozi bayo 8 n’abagenzi 84 bose bitabye Imana.
Kuri televisiyo Perezida Vlademir Putin yatangaje umunsi w’ikinamo mu gihugu hose, Anasaba ko hakorwa ibishoboka byose hakamenyekana icyateye iyi mpanuka
Inkuru bifitanye isano Indege y’igisirikare cy’ Uburusiya yarohamye mu nyanja
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *