Impinja n’abarwayi bari gupfira mu bitaro bikuru bya Gaza byafunzwe n’intambara
Yanditswe: Monday 13, Nov 2023
Ku cyumweru, OMS yavuze ko ibitaro bya Al-Shifa byo mu Mujyi wa Gaza - binini muri ako karere kuko bifite ibitanda 700 - byahagaritse gukora kandi ko ibiri kubera imbere "biteye ubwoba kandi biteje akaga".
Imihanda ikikije ibi bitaro iri kuberamo imirwano hagati ya Hamas n’ingabo za Isiraheli. Loni ivuga ko ibikorwa remezo bikomeye byangiritse.
Isiraheli ivuga ko abarwanyi ba Hamas bakorera mu mwobo uri munsi y’ibi bitaro - ibirego Hamas ihakana.
Abakozi bari imbere bavuga ko bidashoboka kugenda kuko wakomereka cyangwa ugapfa.
Umuyobozi mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, kuri X yavuze ko "kurasa bihoraho ndetse no gusuka ibisasu muri kariya gace byongereye ibintu byari bisanzwe ari bibi hariya".
Raporo nyinshi ziva imbere mu bitaro zivuga ko nta biryo ndetse na lisansi yo gukoresha moteri. Imirasire y’izuba iri gukoreshwa ku byihutirwa cyane.
Habayeho guhagarika itumanaho byatumye umuryango w’ Abaganga batagira imipaka unanirwa kuvugana n’abanyamuryango bawo muri Gaza muri wikendi.
Minisiteri y’ubuzima iyobowe na Hamas yavuze ko mu bitaro hakirimo byibuze abantu 2300 - abarwayi bagera kuri 650, abakozi hagati ya 200-500 ndetse n’abantu bagera ku 1.500 bashaka icumbi.
Uyu mubare urimo impinja zavutse zishyirwa mu byuma bizifasha kubaho n’izari zifite uburwayi bukomeye.
Abakozi bavuga ko impinja eshatu muri 39 zari mu byuma bizifasha kubaho zapfuye mu mpera z’icyumweru kubera ko ibyo byuma nta bihari. Impinja zarokotse zifite ibyago byinshi byo gupfa nk’uko abaganga babitangaza.
Ku wa gatandatu, umuvugizi w’ingabo z’igihugu cya Isiraheli (IDF), Rear Admiral Daniel Hagari, yatangaje ko Isiraheli izatanga ubufasha mu kwimurira abana mu bitaro bifite umutekano.
Ariko, uko kwimura ntikwigeze kubaho kuri uyu wa mbere mu gitondo.
Abakozi b’ibitaro babwiye BBC ko kwimura abana neza bisaba ibikoresho bihanitse, kandi ko muri Gaza nta "bitaro bifite umutekano bihari".
Ku wa gatandatu, Koloneli Moshe Tetro wo muri IDF yavuze ko hafi y’ibi bitaro habereye imirwano, ariko ko nta kurasa ku bitaro kwabayeho, ndetse no kubigota.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *