skol
fortebet

Impunzi zifungiye muri Malawi nyuma yo kwanga kujya Dzaleka zihangayikishije HCR bikomeye

Yanditswe: Thursday 25, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ishami rya ONU ryita ku mpunzi ku isi, HCR, muri Malawi riravuga ko ritewe impungenge cyane n’itabwa muri yombi no gufungwa kw’impunzi zirenga 370 zirimo abana barenga ijana ku itariki ya 17 za kuno kwezi ndetse n’igikorwa cyakurikiyeho cyo kubohereza ku ngufu mu nkambi y’impunzi ya Dzaleka.

Sponsored Ad

Abarebwa n’iki cyemezo ni impunzi zigera ku bihumbi 8 zituye mu mijyi cyangwa ahandi mu duce tw’igihugu tutari muri iyo nkambi.

Leta ya Malawi yari yatanze itariki ntarengwa ya 15 z’ukwezi kwa kane kugira ngo abarebwa n’aya mabwiriza babe bimutse, bitaba ibyo bakajyanwa muri iyo nkambi ku ngufu.

Mu mpunzi ziri muri Malawi harimo abanyarwanda, abarundu n’abanyekongo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa